NYARUGURU:Ababyeyi ngo barizera ko ibyumba 600 biri kubakwa bizazamura ireme ry'uburezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Bamwe mu babyeyi bakunze kugenda bagaruka ku ngaruka z'uko abana babo bigira mu mashuri bakiga ari benshi bigatera ubucucike mu ishuri, kenshi bikagira ingaruka z'uko barangiza ubumenyi bwabo buri hasi cyane ugererarinije n'abize ari bacye mwarimu abasha kubakurikirana. 

Hari ababyeyi bakunze kugaragaza ikibazo cy'uko hari abana basohoka mu mashuri abanza abenshi batazi kwandika neza interuro cg ibihekane biga kuva muwa 2. 

Ikibazo cy'ubucucike, mu karere ka Nyaruguru bavuga ko bakiboneye umuti.  

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko hari amashuri 71 ari hafi  kuzuza, n’andi 529 batangiye kubaka muri iyi minsi. Ibi byomba byose 600 bateganya ko amashuri azajya gutangira mu kwa 9 byaruzuye. 

Uyu muyobozi w'akarere ka Nyaruguru avuga ko ibi byumba by'amashuri nibyuzura bizakemura, ibibazo by'ubucucike aho wasangaga ishuri ririmo abana 80 bigiramo, ariko ngo nanone bizakemura n’icy’ingendo ndende ku banyeshuri bamwe na bamwe bakoraga baza kw'iga.Ibi byumba 600, 300 biri kubakwa ku bufatanye n’abaturage, ibindi bikaba biri kubakwa ku nkunga ya Banki y’isi.

 

Ubwanditsi

Back to Top