Nyuma ya Benjamin Mendy na Ruben Semedo araregwa gufata umwana w’imyaka 17 ku ngufu

Ruben Semedo na Benjamin Mendy
Category: 
Province / District: 

Nyuma y’uko Benjamin Mendy wakiniraga Manchester City yo mu Bwongereza afatiwe icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa 3 harimo umwe w’umwana agafungwa by’agateganyo kuva tariki 26 kugeza magingo aya, ubu hatahiwe undi mukinnyi ukina mu Gihugu cy’Ubugereki mu ikipe ya Olympiakos witwa Ruben Semedo. Uyu nawe arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cya Sport24, ngo uwo mwana avuga ko Semedo yamujyanye mu kabari k’ahitwa Oropos akamugurira inzoga noneho arasinda. Nyuma mu gitondo  yaje gusanga yaraye kwa Semedo baryamanye. Kubera ko we yari yasinze, ngo ntiyamenye uko byagenze, yaje gusanga ari ho yaraye bararanye.

Uyu mukobwa ntiyabicecetse, ahubwo yahise ajya kubibwira iwabo, nuko ku Cyumweru tariki ya 29/08/21 ababyeyi be bamuherekeza gutanga ikirego kuri Polisi, nayo ihita imufata. None ubu ari mu maboko y’ubuyobozi mu gihe ategereje gushyikirizwa ubucamanza. 

Ubwanditsi

Back to Top