Polisi y'igihugu iravuga ko hari abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagacuruza inzoga.

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyizweho, utubari ntabwo twemerewe gukora. Inzu zicuruza amafunguro ‘restaurants’ nizo zemerewe gukora ariko nazo abazijyamo bakubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, CP Kabera yashimye umubare munini w’abaturarwanda bumva bakanakurikiza amabwiriza ariko ananenga abarengaho bifashishije amayeri atandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abantu bacuruza inzoga kandi bibujijwe, abasaba kubihagarika kuko nibakomeza bazafatwa bagafungwa.
Mu kwezi gushize, Polisi y’Igihugu yakoze igenzura risiga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ibigo bigera kuri 70 bifunzwe ibindi birahanwa, muri byo higanjwemo ibitanga serevisi zo kwakira abashyitsi birimo motel, utubari na restaurants nyuma yo gusanga bikora binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda no gukumira COVID-19.
Raporo ikubiyemo ibyavuye muri iri genzura igaragaza ko ahakorewe igenzura hagaragaye amakosa arimo gucuruza inzoga no kuba ibice zicururizwamo byarakomeje gukora uko bisanzwe, mu gihe amabwiriza ya guverinoma agena ko bitemewe muri iki gihe.
Iyi raporo igaragaza ko kandi abantu bagera kuri 270 bafashwe banywera inzoga aha hantu hatemewe, ndetse batubahirije n’amabwiriza yo guhana intera.

Ubwanditsi 

Back to Top