RDC: Abayoboke ba Martin Fayulu bongeye kwigaragambya imbere y'Amabasade y'u Rwanda i Kinshasa

Abigaragambya
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Kuri uyu wa gatanu tariki 19/02/2021 mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, bamwe mu bayoboke b'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'iki gihugu rya Martin Fayulu wahoze yimamariza umwanya wa Perezida, abayoboke biganjemo insoresore z'urubyiruko bigarambirije imbere y'Ambasade y'u Rwanda basaba ko Ambasaderi Vincent KAREGA yava muri iki gihugu.

Nk’uko bitangazwa na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, aba bigaragambyaga mbere y'uko Polisi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa ifatamo abagera kuri 18, ikaza kubarekura, iyi atari inshuro ya mbere iyi myigarambyo ikorerwa imbere ya Ambasade y'u Rwanda muri Kongo.

Iya mbere yari yabaye tariki 11 Gashyantare 2021 nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru ukuriye umutwe w'impuzamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa Bwana Martin Fayulu washinje u Rwanda kuba ari rwo ruyobora iki gihugu binyuze muri Perezida Felix Tshisekedi.

Martin Fayulu yabwiye RFI ko ngo ibi ashinja u Rwanda abihera kuri raporo yakozwe n'impuguke z'umuryango w'abibumbye yagaragazaga ko hari ingabo z'u Rwanda ziri ku butaka bwa Kongo.

Aganira na Radiyo y'Abafaransa RFI, Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Vincent KAREGA yavuze ko ibivugwa na Martin Fayulu atari byo ko nta ngabo z'u Rwanda ziri muri Kongo, ko u Rwanda rutanayobora Kongo kuko ari igihugu kigenga kandi gifite ubuyobozi, ko kidakeneye abakirinda cyangwa ngo bakiyobore.

Ambasaderi Karega yabwiye RFI ko asanga Fayulu akwiye kwegera impuguke mu buijyanye n'ubuvuzi bwo mu mutwe kuko ibyo avuga atari iby’abantu bazima.

Paluku René (Pedro)

Back to Top