RUBAVU: Abatishoboye ntibahabwa inkeragutabara ngo kuko zitegereje abagaragarwaho Corona virus

Imbangukiragutabara y'ibitaro bya Rubavu
Category: 
Province / District: 

Bamwe mu batishoboye bo mu Karere ka Rubavu bahawe transiferi (Transfer) babuze uko bajya kwivuza kuko nta bushobozi bafite bwo gukodesha imodoka zibageza i Kigali kuri CHUK.

Muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda Corona virus aho za bus zitagikora, biragoye kubona imodoka yavana umuntu i Rubavu ngo imugeze i Kigali. Uburyo buhari bushoboka ni ugukodesha taxi voiture ihenze, cyangwa gutira umuturanyi imodoka ukamugurira amavuta yo kujya i Kigali no kugaruka i Rubavu. Ubu buryo bwose ngo ntibwashobokera bamwe mu batishoboye bo mu Karere ka Rubavu.

Umwe ufite umufasha we urwaye kanseri wahawe transiferi ijya i Kigali, yavuze ko bibagoye kuza i Kigali kuvuza abantu babo kandi barishyuye mituweri. Yagize ati: “Umugore wange namujyanye kwa muganga bampa transiferi ijya i Kigali. Mbabajije uko ndibumugezeyo, barambwira ngo ninirwaneho nshake imodoka imujyana. None ubu birangoye mu gihe nta n’ayo kumugurira ifu imushigishira igikoma mfite.”

Twamubajije niba afite mituweri atwemerera ko ayifite, tumubajije impamvu atamusabira imbangukiragutabara ngo imujyane, atubwira ko bamubwiye ko imbangukiragutabara yiteguye kujyana uzagaragarwaho ubwandu bwa Corona virus ko itamujyanira umugore we.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ibyo kubura ingobyi y’abarwayi itwara abandi barwayi batari aba Corona virus atari byo, ngo kuko igikorwa cyo kurwanya Corona virus gifite imodoka za cyo, ko ahubwo Akarere ka Rubavu gafite ikibazo cy’imbangukiragutabara nke, kandi bayisabye muri gahunda y’uyu mwaka. Yasabye abaturage ko bakwihanganira ubwinshi bw’abarwayi bakoresha izo mbangukiragutabara, bakarindira igihe bagererwaho nabo ikabaha service.

KAMBALE Patrick

Back to Top