RUBAVU: Hari aho inkunga y’ibiryo itangwa ku kimenyane muri Mbugangari

Isoko rya Mbugangari
Category: 
Province / District: 

Muri iki gihe cya “Guma mu rugo” abaturage batungwaga n’ibyo bakora ku munsi Leta yabageneye inkunga y’ibiribwa ibafasha kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Corona virus. Ariko uburyo itangwamo mu Kagari ka Mbugangari ngo ntibusonanutse, kuko hari aho ihabwa abishoboye, ubundi igatangwa ku kimenyane n’ahandi idahabwa abapangayi.

Abapangayi benshi ntibafashijwe kuko bafatwa nk’abimukira

Mu Kagari ka Mbugangari ni kamwe mu tugari duhana imbibe n’Igihugu cya Congo mu Mujyi wa Goma. Ibi bituma abakongomani baturutse i Goma baza kuhacumbikabaza kuko ari hafi. Ibi rero ngo bikunze kugenderwaho mu iyo habaye ibigenerwa abanyarwanda batuye aho ko abapangayi batabitaho ngo kuko ari abakongomani. Ariko ibi si byo kuko muri abo bapangayi haba harimo n’abanyarwanda baturutse mu tundi duce tw’u Rwanda baba bakwiye nabo kunerwa ibihabwa abanyarwanda bose. Ibi rero ni byo byabaye mu Kagari ka Mbugangari aho abapangayi badakunze kwitabwaho. Umusaza Charles utuye muri ako kagari yagize ati: “Muri aka Kagari ka Mbugangari abapangayi badufata nk’abimukira bo mu kindi gihugu kuko bimeze nk’aho tutabarirwa mu banyarwanda batuye hano. Noneho muri iki gihe cyo gufashwa ho abenshi mu bapangayi ntibafashijwe kandi ari twe tuzinduka tujya gushaka imibereho. Mbese kuba umupangayi hano wagira ngo ni ikosa

Izo nkunga zihabwa abishoboye abazibatwaza ntibazihabwe kandi nabo bazikeneye

Nk’uko abatuye muri ako Kagari babivuga, ngo iyo ziri gutangwa biba bitangaje ngo kuko ushobora gusanga umuntu ukorera i Goma wifashije utaranahagaze aza agafata inkunga y’ibiryo, kandi abayimutwaza yishyura ntibayihabwe kandi ari bo badafite na mba. Uwo musaza Charles yakomeje agira ati: “Biratangaje kubona ku ugoboka abatifashije, warangiza ukajya guha ibiryo umuntu wifashije, noneho wa wundi utifashije bimye inkunga akaba ari we ubimutwaza kugira ngo byibura atahane udufaranga two kubaho uwo munsi. Iyo shusho rwose ntibereye Abanyarwanda.

Iyo inkunga itangwa hari aho bakoresha ikimenyane

Hari abaturage bo muri ako Kagari kandi buvuga ko batazi ibishingirwaho mu gutanga iyo nkunga, ngo kuko usanga hari ubwo ihabwa abishoboye baziranye n’abayobozi b’umudugudu abandi ntibazibone. Iyo babajije impamvu ngo bababwira ko na bo bazagerwaho ko bakwiye kwihangana.

Umwe utarifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati: “Ibi bintu bipfira hagati y’abayobozi b’akagari n’umudugudu, kuko usanga abatwara sibo bakora neza urutonde rw’abafashwa byagera ku kagari bigasubirwamo. Usanga abo ku mudugudu bashwana n’abatwara sibo. Ugasanga rero bakurikiza ngo kuba waravuye i Kirorerwa (aha ni mu bice bya Masisi yo muri Congo) cyangwa abo basangira agacupa, n’ibindi nk’ibyo…” 

Undi musaza witwa Calixte nawe avuga ko iyo ubajije ubuyobozi impamvu udahabwa imfashanyo kandi utishoboye bataguhakanira ahubwo bakurerega bakubeshya amaso agahera mu kirere. Yagize ati:  “Ubu ngewe ndwaye diyabete, umugore wanjye arwaye kanseri, kandi mfite abuzukuru ndera kuko napfushije umukazana. Twabagaho tugiye gushakisha. Ngo kubera ko tutari aba hano turi abapangayi ntibashobora kudushyira ku rutonde rw’abafashwa. Twabajije abayobozi b’isibo dutuyemo batubwira ko babigejeje ku kagari bategereje ibyo bazababwira, mbajije akagari bambwira ko ndi kuri lisite ya 7 ko benda kungeraho. Ubu ndategereje kugera igihe bazangereraho. Ubu nari nargurishije radiyo none nayimaze, ubu ndi gushakisha ungurira igitanda mbone uko bana barya kabiri byibura, ejobundi bazadufungurira dukomeze ubuzima busanzwe.

N’ubwo hari aho bimeze bityo, hari n’aho babikora neza

Abo baturage twaganiriye muri ako kagari bose bashima Ubuyobozi bw’Umudugudu w’Iyobokama ngo kuko bukorana neza n’abatwarasibo babwo, basaba ko n’indi midugudu yabareberaho uburyo bita ku batishoboye baho. Ngo kandi si uko ari ho hari abatishoboye bake, ko ngo ahubwo bafite imikoranire myiza hagati yabo.

Twifuje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ngo bugire icyo budutangariza ku buryo, ibigenderwaho n’ingamba z’uko bafasha abatishoboye b’ako karere, maze duhabwa amakuru ko Umuyobozi w’Akarere arwaye, yasimbuwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu Nzabonimpa Déogratias. Twamuhamagaye saa munani maze aduha gahunda yo kubonana nawe saa kumi z’umugoroba. Tugiye kumureba izo saha, atubwira ko twe nk’abanyamakuru tudafite uburenganzira bwo kumusaba amakuru, ko ahubwo twabicisha ku Mukozi w’akarere ushinzwe itumanaho.

KAMBALE Patrick

Klika hano wumve iyi nkuru kuri YouTube

 

Back to Top