RUBAVU: Uburobyi bumaze kuzamura imibereho y’abacuruza amafi n’imiryango yabo

Uburobyi bwo mu Kivu
Category: 
Province / District: 

Abacuruzi b’amafi baremeza ko ubu bucuruzi bumaze kubavana mu bukene mu gihe abarobyi baroba mu Kiyaga cya Kivu nabo bavuga ko iyo abacuruzi bacuruje babyungukiramo bakigisha abana babo mu mashuri meza, bakanayabagaburira kugirango bagire imibereho myiza ndetse akaba ari n’akazi ka buri munsi kabatunze.

Nshimiyimana Anathole atuye mu Murenge wa Nyamyumba ni umurobyi umaze imyaka irenga icumi akora akazi k’uburobyi ye­meza ko mu bihe byahise umu­saruro w’amafi wabonekaga, ariko ntihagire icyo ubamarira. Nyuma y’aho batangiye kworo­ra amafi ya kijyambere aremeza ko basigaye babona umusaru­ro ugaragara ku buryo babasha gutunga ingo zabo, ndetse ngo uburobyi bubafasha mu mirire myiza y’abana babo.

Mu kiganiro yagiranye na Urun­gano Magazine yagize ati: ”Maze imyaka irenga cumi mu buro­byi. Mbere hataraza amafi ya ki­jyambere twarobaga amafi mato adafite ibiro ariko aho twatangiri­ye kwororera mu bigobe ubu du­sarura amafi meza byibuze into ikaba yapima 500g inini igapima 2kg. Uyu musaruro utumye tu­bayeho neza kuko agafaranga ku mufuko kiyongereye mu gihe mbere ifi nini ariyo yapimaga 500g gusa. Ubu tubasha kubo­na ayo turanguza abayagurisha ndetse n’abana bacu ntibagire ikibazo k’imirire mibi”.

Nyirakibibi Esperence acuru­za amafi ahitwa Brasserie mu Murenge wa Nyamyumba avuga ko bitakiri ngombwa ko bava aho bakorera ngo bajye mu Mujyi wa Gisenyi, ko ahubwo amafi baran­gura yose bayacururiza mu tubari tuhakorera kuko naho hasigaye hagendwa cyane, benshi baka­ba bakurikira ku kuba haba amafi yokeje kandi aryoshye.

Yagize ati: “Nkange ngurisha amafi ku bakiriya bagenda muri aka gace gusa. Sinirirwa njya mu Mujyi wa Gisenyi kandi ku munsi nshobora kugurisha amafi miron­go itatu. Urumva rero ko abakiriya bahari, ubu umwana wange ntiy­abura mafaranga y’ishuri, kandi ntiyaburara mfite amafi, cyane ko anabongerera intungamubiri ku buryo badashobora kurwara bwaki. Si ibyo gusa kandi kuko ubu narubatse ntuye mu nzu yange”.

Aba barobyi bakorera umwu­ga w’uburobyi muri iki kiyaga bavuga ko badakangwa n’ama­fi ava Uganda no mu Bushinwa kuko ayo baroba akunzwe cya­ne kurusha ava muri ibyo bihugu agaragara cyane mu Karere ka Rubavu agurwa cyane n’abakon­gomani.

Umunyamabanga Nshing­wa bikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Murenzi Augustin nawe yemeza ko uburobyi bufi­ye akamaro abaturage kuko iyo bagaburiye abana babo amafi bibarinda imirire mibi no kugwin­gira kwabo ndetse bakiteza im­bere mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Mu kiyaga cya Kivu hakorerwa uburobyi bw’amafi n’isambaza ku ruhande rw’uRwanda ubu bu­robyi bukorerwa mu turere twa Rubavu, Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rutsiro mu gihe iki ki­yaga u Rwanda rugisangiye n’ig­ihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

 

Patrick MAISHA

Back to Top