Ruhango : Gusiragizwa byatumye bahitamo gutunga ubutaka butagira ibyangombwa bya burundu.

Ibiro by'Akarere ka Ruhango
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ubusanzwe umuntu ufite ubutaka butamwanditseho bufatwa nk’ ubutari ubwe,

Iyi ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma leta ihora ishishikariza abanyarwanda kwiyandikishaho ubutaka baba bita ubwabo ariko batabufitiye ibyangombwa bya burundu.

 

Bamwe mu batuye mu karere ka Ruhango bavuga ko basiragizwa mu kubona ibyangombwa by’ ubutaka bya burundu bigatuma bahitamo kubutunga nta byo bafite.

Kugira ngo umuntu yiyandikisheho ubutaka ubwo ari bwo bwose asabwa mbere na mbere kwerekana ibihamya by’ uko ari ubwe.

 

Nyamara hari abaturage bo mu karere ka Ruhango bavuga ko ibyo basabwa byose kugira ngo bahabwe ibyangombwa by’ ubutaka bya burundu babishaka ariko babigeza mu nzego zishinzwe kubitanga bagasiragizwa.

Ibi ngo byatumye bamwe muri bo bafata umwanzuro wo gutunga ubutaka butagira ibyangombwa.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango buvuga ko nta muturage wujuje ibisabwa utinda kubona icyangombwa cy’ ubutaka bwe.Rusiribana Jean Marie Vianney, umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu avuga ko abo ibyangombwa by’ ubutaka bishobora gutinda kuboneka na bwo ku mpamvu zitari iz’ ubuyobozi ari iby’ ubutaka bwaburanwe mu nkiko, abafitanye amakimbirane mu muryango n’ ibindi nk’ ibyo.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango buratangaza ko icyangombwa cy’ ubutaka dosiye yacyo idafite ikibazo, kitapfa kurenza ukwezi kumwe kitaraboneka ngo ni mu gihe hari ibishobora no kuboneka mu gihe kitageze ku cyumweru.

Ubwanditsi 

Back to Top