Rusizi: Abahinzi bo mu gishanga cya Gacamahembe bavuga ko kutagira imashini zuhira bituma batabona umusaruro bifuza

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Bamwe mu bahinga igishanga cya Gacamahembe  kiri mu karere ka Rusizi bavuga ko batabona umusaruro baba biteze kuko nta mashini zuhira bagira. Bavuga ko ubusanzwe bakoresha uburyo bo bise ubwa gakondo, iyo buhira bukaba bubasaba gukoresha ingufu nyinshi n’amafaranga,kandi ibyo baba batanze bahinga ntibabashe kubigaruza.

Nubwo buhira imyaka mu buryo bwa gakondo aba bavuga ko basanzwe bafite imashini ikoreshwa mu kuhira baguze ku nkunga ya Nkunganire ariko iyi mashini ngo ibiyigendaho mu gihembwe cy’ihinga kimwe (Saison) biruta kure ibyo umuhinzi asarura ari naho bahera basaba inzego bireba kubafasha igasimbuzwa cyangwa igakorwa kuko ngo iyo bayikoresheje ibahombya.

Niyibizi Jean de Dieu umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe avuga ko bari gutegura inama yazabahuza n’aba bahinzi hakarebwa uburyo imashini bavuga ko yabananiye yasimbuzwa.

Iki gishanga cya Gacamahembe gihingwamo ibihingwa bitandukanye,kuri ubu aba bahinzi bagihinzemo amashu. Ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga muri aka karere ka Rusizi burasa naho butaratangira gukorwa hose kuko usanga ibice binini bihingwaho ,abahinzi bagikoresha uburyo bwa gakondo

Ubwanditsi 

Back to Top