RUSIZI: Barataka akarengane bakorerwa na polisi ishami ryo mu muhanda

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Bamwe mu bamotari bo mu karere ka Rusizi barataka akarengane bari gukorerwa na polisi ishami ryo mu muhanda,aho umumotari ari kwakira ubutumwa bugufi bumubwira ko yandikiwe (Contravention) y’ikosa yakoreye mu mujyi wa Kigali cyangwa mu kandi karere kandi atarahageze . Hari n’abavuga ko Moto zabo zanditsweho amakosa kandi icyo gihe zari zikiri mu maduka batarazigura.
Urugero ni uwitwa Nisingizwe Jean de Dieu utwara moto mu karere ka Rusizi wayiguze mu mwaka wa 2019 mu minsi ishize yatunguwe no kubona ubutumwa bugufi bumubwira ko Moto ye ifite konterivasiyo(Contravention) yo mu mwaka wa 2018 ngo kandi muri uwo mwaka iyo moto yari ikiri mu iduka itaragurishwa n’ibirango byayo(Plaque) bitarasohoka.
Abamotari benshi bo muri aka karere bavuga ko iki kibazo cyamaze kuba rusange, ngo umumotari araryama nijoro akabona ubutumwa bumubwira ko polisi yamwandikiye amafaranga ibihumbi 300 cg 110000 nta kosa ririho atayishyura Moto ye Polisi ikayifunga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP KABERA Jean Bosco avuga ko umumotari uziko bamuhaniye ikosa atakoze akwiye kubegera bakamufasha,uyu ariko na we avuga ko ibiri kuba ku bamotari ba Rusizi yumva bidasanzwe.
Mu bamotari 1200 bakorera muri aka karere nubwo nta mibare izwi y’abahuye n’iki kibazo gusa gishobora kuba atari umwihariko wabo kuko bikekwa ko uburyo bw’ikoranabuhanga (System) polisi ikoresha bushobora kuba yaragize ikibazo wenda hakaba hari n’abandi bagihuje nabo.
Ubwanditsi 

 

Back to Top