Rwanda : Abunzi bagiye gusimburwa n'abanyamabanga nshingwabikorwa mu guca imanza.

Abunzi
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ibi nibyasohotse mu Itangazo rya Minisiteri y'Ubutabera rirebana n'isozwa rya Manda y'imyaka itanu y'Abunzi batorewe mu mwaka wa 2015. 

Iyi manda yarangiye tariki 31/07/2020 nkuko byari biteganijwe, Ministeri y'ubutabera yamenyesheje abaturage ko guhera tariki ya 1/08/2020 abafite ibibazo biri mu bubasha bw'Abunzi bagomba kuzajya babishyikiriza Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugali, ibiri mu rwego rwa mbere, n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge ibiri mu bujurire. 

Mu itangazo Ministeri y'ubutabera yasohoye rivuga ko ibi bizakorwa kugeza igihe izindi komite nshya z'abunzi zizaba zimaze gutorwa. 

Urwego rw'Abunzi mu Rwanda ni rumwe muzafashije abaturage basiragiraga mu manza bakora ingendo za kure,  bahabwa ubutabera.

Inzego z'abunzi mu Rwanda zikaba zari zimaze imyaka 5 zikora . 

Ubwanditsi 

Back to Top