Rwanda : Bamwe mu barimu bahinduye umwuga bajya mu kimotari abandi mu isoko.

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Mugihe hakomeje kwibazwa niba koko amashuri mu Rwanda azatangira mu kwezi kwa 9 nkuko byari biteganijwe, bamwe mu barimu bitewe n'imibereho ikomeje kugorana kubera ingaruka z'indwara ya COVID 19, kuri ubu bamwe bamaze gufata ingamba zo guhindu umurimo. 

Bamwe mu barimu bo mu karere ka Kayonza mu burasirazuba, ndetse na bamwe bo mu karere ka Kamonyi kuri ubu ngo bigiriye mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto uzwi nk'ikimotari. 

Aba barimu batifuje ko twashyira imyirondoro yabo hanze babwiye ikinyamakuru Urungano.com, ntayandi mahitamo, kuko ngo kubona inguzanyo muri banki umwarimu sacco byari bigoye. Gusa bamwe bemeza ko mugihe amashuri yaba atangiye bazasubira mu kazi kabo, gusa ariko nanone ngo hari n'abamaze kubona itangiriro ry'ubundi buzima. 

Yaba bano batwara moto, cg se abacururiza muri amwe mu masoko yo mu mujyi wa Kigali, iyo muganiriye bose bakubwira ko umwuga w'ubwarimu ari mwiza kandi ngo bawukunda ariko ngo aho ubuzima bukujyanye niho werekeza. 

Aba barimu biganjemo abigisha mu mashuri abanza basaba ko harebwa uburyo hashyirwaho uburyo cyangwa ikigega cyazajya kigoboka abarimu kuko ngo uko iminsi iza niko ubuzima bwa mwarimu bukomeza kugenda burushaho kuba bubi.

Ubwanditsi 

Back to Top