Rwanda : MINALOC ivuga ko gahunda y'imihigo itakuweho nkuko bamwe babivuga.

DUSENGIYUMVA Samuel Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Imihigo ni bumwe mu buryo bwo guha umuturage umwanya mu bimukorerwa aho umuturage ahiga bivuye ku rwego rw’umudugudu bikazamurwa ku rwego rw’umurenge, akarere na ko kagahuza ibyahizwe n’imirenge yose.

Bamwe mu baturage bavuga ko batajya bagira uruhare mu mihogo y’akarere, ngo ahubwo akarere ni ko kabatekerereza bo bagashyira mu bikorwa ibyo kahize, gusa ku rundi ruhande hari bamwe bavuga ko umuhango wo guhiga no guhigura wabafashaga kumenya umuvuduko w’ababayobora mu iterambere.

Nubwo abaturage mu rwego rwo kugira uruhare mu bibakorerwa binyuze mu mihigo buri rugo rusabwa kuba rufite ikayi y’imihigo igaragaza ibyo biyemeje kugeraho ku mwaka, hari bamwe bavuga ko iyi gahunda batayizi ahubwo ko akarere ari ko kabatekerereza bo bagashyira mu bikorwa ibyahizwe nako.

Kugeza mu mwaka wa 2018 habaga umuhango wo guhiga no guhigura, uturere tugahabwa amanota hashingiwe ku buryo twesheje imihigo,mu buryo butunguranye uyu muhango wari uteganyijwe kuba tariki 13 Kanama 2019 ntiwabaye, impamvu yagaragajwe na Guverinoma ngo ni uko hari ibyari bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage maze abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa kubanza kubinoza, icyo gihe abanyamakuru babajije igihe uwo muhango uzasubukurirwa maze Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel NDAGIJIMANA avuga ko bitazatinda gusa kugeza magingo aya hari bamwe mu baturage basobanukiwe ibijyanye n’imihigo bibaza niba uzongera kubaho cyangwa se niba warahagaze burundu, dore ko ngo byabafashaga kumenya umuvuduko w’ababayobora mu iterambere.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu DUSENGIYUMVA Samuel avuga ko uyu muhango utavuyeho kuko ngo nyuma y'aho hatangarijwe ingengo y’imari ya 2020-2021 kuri ubu uturere n’ibigo byatangiye kuganira na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hashingiwe ku ngengo y’imari bahawe ndetse n’ibyo biyemeje kuzageraho.

Ku kijyanye n’umuhango wo kwesa imihigo ya 2019 utarabaye, Dusengiyumva avuga ko byabazwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuko ari yo itanga amanota.

TV na Radio One dukesha iyi nkuru byagerageje kuvugisha Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ntiyasubiza iki kibazo gusa igize icyo ibivugaho twabibamenyesha.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko bimwe mu byari bibangamiye imibereho myiza y’abaturage byatumye imihigo yo muri 2019 iteswa byagiye bikemurwa aho itanga urugero rw’umudugudu w’icyitegererezo wo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare watashywe na Perezida Paul Kagame ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 26.

Hari bamwe bavuga ko imihigo y’uturere ituma abayobozi b’inzego z’ibanze bagira umurava wo gukorera ku ntego, gusa hakaba n’abandi bavuga ko hari bamwe mu bayobozi b’izi nzego babeshya imibare bimwe byitwa gutekinika kugira ngo bagaragarize abashinzwe kubagenzura ko bageze ku mihigo bari biyemeje nyamara ngo ibiri mu mibare bihabanye n’ibyo bagejejeho abaturage, ibi bikaba bisaba abashinzwe gusesengura imihigo kujya bahuza ibiri mu mibare n’ibyagejejwe ku baturage.

 

Ubwanditsi

Back to Top