Rwanda: MINALOC yihanangirije abayobozi bakubita abaturage

Minisitir w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase
Category: 
Province / District: 

Hari bamwe mu bayobozi bagiye bagaragara mu itangazamakuru bakubita abaturage cyane cyane muri iyi minsi abaturage bakangurirwa kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 . 

Abo bayobozi ahanini biganjemo abo mu nzego z’ibanze,DASSO n’abandi bashinzwe amarondo by’umwihariko mu bice by’icyaro.

Minisitir w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase ubwo yari mu kiganiro kuri tv na Radio One yagarutse kuri iki kibazo cy'abayobozi b’inzego z’ibanze bashyize imbere umuco wo gukubita abaturage bibwira ko ari byo bizatuma babumvira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, Minisitir Prof Shyaka Anastase muri iki kiganiro yihanangirije abayobozi nkabo avuga ko abo bazajya bafata bakubita abaturage bazajya bashyikirizwa inzego zibishinzwe bagahanwa by'intangarugero . 

Byakunze kumvikana aho bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bahitamo gukubita abaturage rimwe na rimwe bitwaje kubumvisha gahunda za leta, Ariko nanone hari ababona ko ubu buryo ahubwo bushobora kuba intandaro yo kwangisha leta abaturage.

Ubwanditsi.

Back to Top