Rwanda : Muri Guverinoma hakozwe impinduka Gatabazi Jean Marie Vianney agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Mu nama y'abaminisitiri yabaye kuri uyu wa mbere tariki 15 werurwe iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda  Paul Kagame wakoze impinduka mu bagize Guverinoma, Gatabazi Jean Marie Vianney wari guverineri w'intara y'Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu mwanya asimbuye Prof Nshyaka Anastase naho Beata Habyarimana agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbura Hakuziyaremye Soraya wagizwe Vice Guverineri wa Banki nkuru y'igihugu BNR, nawe wasimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.
Mu myanzuro yafatiwe mu nama y'abaminisitiri, Umukuru w’Igihugu yashyizeho abayobozi b’Intara, Guverineri Kayitesi Alice yakomeje kuyobora intara y'Amajyepfo, Gasana Emmanuel we yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Dancille Nyirarugero agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru naho François Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.
 Pedro 

 

Back to Top