Rwanda: Paul Rusesabagina uri mubateraga inkunga imitwe ihungabanya Umutekano w’u Rwanda yatawe muri yombi.

Category: 
Province / District: 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina aho ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Remera
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31/08 2020 nibwo Rusesabagina yeretswe itangazamakuru, aho RIB yavuze ko yafashwe  ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.
RIB yavuze ko akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.
Uyu mugabo wanashoye imari muri Film Hotel Rwanda ihakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakunze kuvuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.
Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b’abanyarwanda mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.
Ubwanditsi 

Back to Top