Shaggy (Orville Richard Burrell)

Shaggy bakunze kwita Mr Lovalova
Category: 
Province / District: 

Amazina ye atari ay’ubuhanzi yitwa Orville Richard Burrell, naho izina ry’ubuhanzi yitwa Shaggy cyangwa (Sammy mu gifaransa). Yavutse ku itariki ya 22/10/1968 avukira ahitwa Kingston muri Jamaica. Ni umuhanzi, umuririmbyi akaba ari n’umudije ukunzwe cyane mu ndirimbo z’iwabo muri Jamaica.

Uretse kuba ari umunyamuzika cyane, Shaggy yanabaye umusirika w’Umumarine muri America. Binavugwa ko yaba yararwanye urugamba mu bihugu bitandukanye byo mu barabu. Shaggy yatangiye kumenyekana cyane muri muzika mu mwaka w’1995. Muri uwo mwaka ni bwo yasohoye indirimbo yitwa Boombastic, ndetse bamwe baje no kuyimwitirira ku kabyiniro ka Mr Boombastic. Iyi ndirimbo ye yarakunzwe cyane kugeza n’aho yaje gukoreshwa mu kwamamaza uruganda rukora imyenda rwa Levi’s. Nyuma yo kumenyekana cyane kuri iyo ndirimbo ya Boombastic, nyuma y’imyaka 5, (mu w’2000) Shaggy yaje gusohora album yise Hot Shot yakunzwe cyane, mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane twavugamo nk’iyitwa It Wasn’t Me na Angel. Iyi album yatumye

Amenyekana cyane ku isi, ndetse umuntu ntiyatinya kuvuga ko ari yo yamwinjirije

Amafaranga menshi yamuhaye gutera imbere cyane.

Kugeza ubu Shaggy afatwa nk’umuhanzi w’Umujamaica wakunzwe ku isi nka Sean Paul, Jimmy Cliff na Bob Marley.

N’ubwo Shaggy yatangiye kumenyekana cyane mu w’1995, ariko album ye ya mbere yayisohoye mu w’1993.

Albums za Shaggy n’ibihembo zagiye zibona

• 1993 : Pure Pleasure

• 1994 : Original Doberman

• 1995 : Boombastic US #34, UK #37 (Platinum)

• 1997 : Midnite Lover ( 2x disque de diamant)

• 2000 : Hot Shot US #1, UK #1 (6x Platinum)

• 2002 : Hot Shot Ultramix (3x disque de platine)

• 2002 : Mr. Lover Lover - The Best Of Shaggy...Part 1 UK #20

• 2002 : Lucky Day US #24, Gold ( disque de diamant)

• 2003 : The Essential Shaggy

• 2003 : Boombastic Hits (disque d’or)

• 2005 : Clothes Drop US #144 (disque de platine)

• 2008 : Intoxication

• 2009 : The bombastic collection (2x disque de platine)

• 2011: Shaggy And Friends

• 2013 : Out of Many, One Music

Kugeza ubu Shaggy amaze gusohora indirimbo 102, harimo n’izo yagiye afatanya n’abandi.

 

Byakusanyijwe na Patrick K.

Back to Top