Siporo mu mashuri kuri ubu ni itegeko - Minisitiri Aurore

Minisitiri Aurore
Category: 
Province / District: 

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa wa Siporo, atangaza ko bagiye kongerera ingufu mu mikino yo mu mashuri ndetse ko kuri ubu bamaze kuganira na Minisiteri y'Uburezi, bemeranya ko Siporo mu mashuri igiye gushyirwamo imbaraga, ndetse ko kuri ubu isomo rya Siporo mu mashuri ryamaze kugirwa itegeko ndetse rinongererwa amasaha.

Benshi mu bakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda bemeza ko hari abakinnyi bagiye bava mu marushanwa ya Interscolaire bagiriye igihugu akamaro, muri Siporo zitandukanye, yaba mu mikino ngororamubiri ndetse no muri ruhago.

Ibi rero bikaba bigaragaza ko hagendewe ku byavuzwe na Minisitiri Aurore Mimosa, nibishobora gushyirwa mu bikorwa, iyi politike ivuguruye itanga icyizere cyo kuzahindura byinshi kandi neza muri siporo y’u Rwanda.

Pedro

Back to Top