Twahagurukiye gushakisha abateye inda abana 2468 kugira ngo babiryozwe - Gov. Gatabazi

Category: 
Province / District: 

Muri iki kiganiro Gov. Gatabazi yatangaje ko uyu mubare uri hejuru cyane kuko iyo urebye abo iki kibazo kizagiraho ingaruka ari benshi. Yatanze urugero rw’ababyeyi babo, abo bazabyara, ndetse n’ubuyobozi bufite inshingano zo kwita ku batishoboye. Yagize ati: “Aba bana sibo gusa bibasirwa n’ingaruka, ahubwo n’abo bazabyara, ubuyobozi bugomba kwita kuri buri munyarwanda utishoboye, ndetse n’ababyeyi babo bizabageraho, cyane ko usanga harimo n’ababyeyi babo bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, bizeraga ko abo bana ari bo bazabarwanaho.

Ukurikije ibyo Gov. Gatabazi avuga, iyo ubaze abana bazavuka ukongeraho umubare wa ba nyina, usanga iyo Ntara mu minsi iri imbere izaba ifite abana bafite ibibazo barenga 4900. Ubwo abazaba badafite ubushobozi bazashyirwa mu cyiciro cy’abatishoboye.

Iyo iki kibazo kigeze ku bana baba mu duce tw’ibyaro, kirabashegesha cyane, kuko uretse no kuba baba batangiye ubuzima bwo kwita ku bo babyaye bibagoye, usanga n’umuryango ubaha akato, bakabita amazina mabi atandukanye. Ibi bishobora no kubaviramo kwiyahura, kwikora mu nda (kwica abana babo) cyangwa guhunga abagakwiye kubafasha, bakajya aho batabazi bigoye no kuba hagira ubafasha. Ndetse usanga hari n’ababyeyi badatinya kubirukana. Gov. Gatabazi yagize ati: “Ikibazo cy’uko umwana yatwaye inda si icy’umugore gusa ngo ni uko yareze nabi. Ahubwo n’umugabo agifitemo uruhare kuko aba ataganirije abana be. Ikibabaje kurushaho ni uko nyuma y’ibyo, usanga abo babyeyi birukana abo bana kandi nabo babifitemo uruhare. Ugasanga umwana ari kubuyera n’inda, rimwe na rimwe hakaba n’abagerageza kuzikuramo bikaba byabamerera nabi harimo no gupfa, abandi nabo bakaba bafungwa babizira.”

Mu ngamba Intara y’Amajyaruguru ifite mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, Gov. Gatabazi yatangaje ko bahagurukiye gushaka ba se b’abo bana, kugira ngo baryozwe ibyo bakoze, kuko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yongeyeho ko abantu bashobora no kwiga uburyo abo bantu barera abo bana, barangiza bagafasha ba nyina gukomeza ubuzima bwabo nko kwiga n’ibindi byabagirira akamaro ejo hazaza. Yagize ati: “Hari abo usanga banafite ubushobozi, bakagenda babeshya ababyeyi ko bazabafasha, ababyeyi bakabakingira ikibaba, hashira amezi abiri, ugasanga barigendeye, wa mwana n’uwo ahetse bagasigara mu kibazo. Ntabwo umuntu yakwihutira guhana, ahubwo hanarebwa uburyo abo bantu bateye inda abo bana babafasha kurera abo babyaranye no kwita kuri ba nyina kugira ngo babashe gukomeza ishuri cyangwa ibindi bintu byabafasha mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.

Gov. Gatabazi yagize ubutumwa aha abanyarwanda bose ku birebana n’iki Kibazo, abasaba ko buri wese yagira uruhare mu kurwanya aya mahano yo gusambanya abana babatera inda. Yagize ati: “Ndasaba ko buri wese yagira iki kibazo icye. Tekereza ari umwana wawe wohereje kwiga utekereza ko azagira icyo yimarira, narangiza agusindagize mu busaza bwawe, wajya kubona, ukabona nguwo agarukanye inda utazi nyirayo. Wabyifatamo gute? Birababaje. Ni ngombwa ko buri wese abigiramo uruhare, ntihagire ukomeza guhishira abantu nk’abo, kuko nibikomeza gutya byanze bikunze n’abawe bishobora kuzabageraho.

Mu bibazo bikomeye Intara y’Amajyaruguru isigaranye mu guhangana n’iki kibazo, Gov. Gatabazi yatangaje ko harimo kuba ubushobozi bwo gupima ADN ntabwo, kuko usanga bihenda cyane. Haramutse hakozwe ubuvugizi Intara zigahabwa ubwo bushobozi, cyangwa igiciro kikagabanuka, byagabanya umubare w’abihakana abana babo muri icyo kibazo. Yongeraho ko hari n’abashobora gutera inda abana benshi mu duce dutandukanye. Bityo ubwo bushobozi bubonetse abantu nk’aba bafatwa bagahanwa.

Intara y’Amajyaruguru kugeza ubu ifite abana batewe inda 2468. Akarere gafite abana benshi mu Ntara y’Amajyaruguru ni Akarere ka Musanze gafite abana 728. Hagakurikiraho Gicumbi ifite 506, Burera ifite 458 Rulindo ifite 292 na Gakenke ifite 179.

KAMBALE Patrick

Back to Top