Uko Pasika yo mu gihe cya “Guma mu rugo” yeri imeze

Pasika ya Guma mu Rugo
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ubwo abakristu bizihizaga Pasika y’uyu mwaka ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda biri mu bihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kurwanya Corona virus, by’umwihariko mu Rwanda ho Pasika yanahuriranye n’icyumeru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bikaba byabaye impamvu zo kuyizihiriza mu rugo no mu mutuzo. N’ubwo ari ibitamenyerewe ko abakristu batajya mu misa no mu materaniro kuri uyu munsi, bakurikiraniye misa n’ibiterane mu rugo ku maradiyo na za televiziyo.

Uko Kigali yari imeze kuri Pasika

Nk’uko bisanzwe wari umunsi wo kuguma mu rugo, nta rusengero nta na kiriziya byari bifunguye. Ariko ntibyabuzaga kubona mu mihanda abantu bake bagenda. Ariko mu hantu hagenewe ubucuruzi n’inganda wasangaga nta bantu bari mu muhanda. Hari gusa abarinzi n’abapolisi bari bari hirya no hino mu mihanda ya Kigali. Mu ngo ni ho abakristu basengeye kuri televiziyo ku muyoboro wa Pacis TV ku bagaturika na Authentic TV ku barokore.

Byari ibihe bidasanzwe byatumye abantu bigomwa bimwe na bimwe bituma umunsi uba mukuru, nk’uko umubyeyi Uzamukunda Marie Claire yabivuze. Yagize ati: “Pasika ubusanzwe yarangwaga no kwishimira ko Yezu yazutse, tukanywa tukarya, ariko ubu ntabwo byashobotse nawe urabibona, ubu ni ukuguma mu rugo no gukaraba kenshi mu rwego rwo kwirinda Corona virus. Gusa nk’umukristu sinakwibagirwa mu mutima wange ko Yezu yazutse. Ni ukumenyera kugendana n’igihe.”

Ibi ntibyabujije abashumba gutanga ubutumwa ku bayoboke babo, ndetse na Papa Francis wa Kiliziya Gaturika yatanze ubutumwa kuri iyi Pasika.

Ubutumwa bwa Papa Francis

Muri Katederari ya Mutagatifu Petero isanzwe yuzura abakristu kuri uyu munsi wa Pasika, nta bantu benshi bari bayirimo, uretse abasanzwe bayikoramo, abayobozi bakuru b’i Vatikani n’abacunga umutekano wa Papa.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi wa Pasika, Papa Francis yifatanyije n’imiryango ifite agahinda kubera kubura ababo bazize Corona virus, yifatanyije kandi n’abakomeza kwita ku barwayi bibagiwe iwabo, bakubwe n’akazi kenshi mu bitaro, mu magereza n’ahandi hatandukanye abasabira gukomezwa n’Imana. Yasabye abantu gufatanya no gushanya muri ibi bihe ikomeye isi iri gucamo, aho bamwe bafite impungenge z’ejo hazaza nyuma y’iki cyorezo, abandi nabo bahangayikishijwe n’uko ubuzima babagamo bwarushijeho kuba bubi muri ibi bihe bidasanzwe, asaba abafite ubushobozi gufasha abanyantege nke. Yasabye kandi ibihugu kutihugiraho no kutaba ba nyamwigendaho, ko ahubwo ari n’igihe cyo gufasha abatishoboye ngo nabo basohoke muri ibi bihe bitoroshye.   

Ubusanzwe uyu munsi wabaga udasanzwe mu Rwanda, kuko abarenga 81% by’abatuye u Rwanda ari abakristu. Wasangaga rero abakristu basurana mu rwego rwo kuwifurizanya. Ariko uyu mwaka wabereye mu ngo no kuri telefoni kubera ingamba zo kwirinda Corona virus.  

Mu gihe hizihizwaga Pasika, muri Amerika bo bari mu marira kubera Corona Virus

Ubwo abakristu bizihizaga izuka rya Yesu, abaturage bo muri America bo bari bakomeje gupfa ari benshi, kuko kugeza ubu icyo gihugu ni cyo cya mbere ku isi kimaze gupfusha abantu benshi bazira Corona virus. Kugeza ubu abamaze gupfa abarenga 21,000 naho umubare w’abamaze kwandura ubarirwa mu bihumbi magana biri kwiyongera bikabije.

Ibi ngo bikaba bituruka ku buryo abaturage b’iki gihugu babanje gusuzugura icyorezo cya Corona virus banga kukirinda hakiri kare. Ndetse na Perezida wabo yabanje kwamagana kutambara agapfuka-munwa none ubu imbaga y’abanyamerika ikomeje kuhasiga ubuzima. Ndetse ubu biravugwa ko Perezida Trump ashobora kuzaryozwa uburyo yagumuye abaturage bakanga kwirinda, none bakaba bari gupfa umusubizo.

KAMBALE Patrick

Back to Top