Umutoza Ivan Minaert yanze amafaranga ya Rayon Sports kuko atuzuye

Umutoza Ivan Minaert
Category: 
Province / District: 

Nyuma y'uko Ivan Minaerte wahoze utoza ikipe ya Rayon Sports areze iyi kipe muri FIFA bagategeka ko yishyurwa, kuri ubu mu mafaranga ikipe ya Rayon Sports yari isigaje kumwishyura uyu mutoza agera ku 6,500 $ by'amadorari ya Amerika.

Kuri uyu wagatatu tariki ya 4/02/2021, Umutoza Ivan Minaert yahawe amafaranga 1,900 cy'amadorari ya Amerika yishyurwaga n’Ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza ngo arayanga.

Mu kiganiro uyu mutoza w'Umubirigi yagiranye n'umunyamakuru wa Radio One Rwanda ngo yamubwiye ko atakiriye aya mafaranga kubera ko yabajije igihe azaherwa andi asigaye ntibagira icyo bamubwira, maze nawe ngo yanga kuyafata n’ubwo yarayakeneye.

Ku ruhande rw’Ikipe ya Rayon Sports, Umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul yabwiye ikinyamakuru Urungano.com ko aya makuru atari yo ko ntamafaranga bahaye uyu mutoza, gusa n’ubwo atigeze atanga igihe nyacyo ngo mu minsi ya vuba barateganya kwishyura uyu mutoza w'umubirigi Ivan Minaert.

Ubusanzwe Ikipe ya Rayon Sports ikaba ifitiye umwenda Umutoza Ivan Minaert ungana n'amafaranga y'amadorari ibihumbi 6,500.

Paluku René (Pedro)

Back to Top