Umwarimu akwiye agahimbazamusyi kajyanye n’umusaruro atanga

Category: 
Province / District: 

Ibi bibazo byombi umuntu yabishakira umuti ku mpande eshatu ari zo Leta nk’umukoresha w’abo barimu, umubyeyi nk’umurezi w’umwana we w’ibanze, ndetse no ku barimu ba nyir’ubwite.

Umuti waturuka kuri Leta ni uko niba idashoboye kwongera umushahara w’abarimu, yatanga agahimbazamusyi k’abarimu, kugira ngo byibura umwarimu ubashije gukora neza kurusha abandi ahabwe igihembo kimushishikariza gukomeza gukora cyane, kandi n’utakibonye aharanire gukora cyane kugira ngo nawe atange umusaruro mwiza.

Nk’uko burya ibibazo byose bidakemurwa n’amafaranga, hari ibindi bikorwa Leta ishobora kujya ikorera abarimu mu rwego rwo kubafasha. Nko kuba yabashyiriraho isoko ryabo bahahiramo kuri macye, kugira ngo ya mafaranga macye bahabwa babashe byibura guhaha ibiryo ku giciro cyo hasi ku cyo abandi bahahiraho. Kuba abana babo bakwigira Ubuntu cyangwa kuri macye mu bigo by’amashuri na za Kaminuza bya Leta, n’ibindi byabafasha kubaho nk’abo banganya amashuri mu mafaranga macye bahabwa. Ibi byose rero bihawe abarimu, byakunganira umushahara muto ahembwa bakabasha byibura kubaho nk’abandi bakozi. Kandi baramutse babihawe byatuma nta wabirengaho ngo ajye gukora ibindi yasize abanyeshuri bonyine mu ishuri.

Umuti waturuka ku babyeyi ni uko kuba abana babo bigira ubuntu bidashatse kuvuga ko nta musanzu umubyeyi ashobora gutanga ku ishuri. Bishatse ahubwo kuvuga ko noneho nawe ashobora kugira icyo yunganira mu myigire y’umwana we bijyanye n’uko ashoboye. Kuba ababyeyi batacyishyura ishuri ry’abana babo bigenda bigaragara ko bitandukanya ababyeyi  n’uburezi bw’abana babo, ku buryo hari n’abatekereza ko kuba umwana yoherejwe kwa mwarimu bihagije. Hoya ahubwo umwana ni uwa mwarimu afatanyije n’umubyeyi. Ntabwo umwana ari uwa mwarimu gusa. Ababyeyi rero  bakwiye kumva ko nabo bashobora kugira icyo bakora kuri icyo kibazo cy’umushahara muto wa mwarimu bakaba batanga agahimbazamusyi ka mwarimu.  

Umuti waturuka ku barimu ni uko kuba bahembwa macye bidashatse kuvuga ko bakwiye guta abo bigisha bakajya kwirukira amafaranga. Icya ngombwa gishobora guhesha agaciro akazi bakora ni umusaruro ushimishije w’ibyo bakora. Nk’uko ntawe ujya ugaya uwamukoreye neza, ahubwo ahora yifuza kumugirira neza, ni ko byagenda no ku barimu. Aho ni naho ababyeyi bahera batanga agahimbazamusyi. Uretse n’ibyo kandi, ni bwo buryo bwo kubaka umusingi w’iterambere rirambye, ku buryo abo tuzasigira u Rwanda ejo hazaza bazaba bashoboye. Nibaba badashoboye, nta kabuza u Rwanda rw’ejo ruzahura n’ibibazo.

Ibi bibazo twavuze haruguru bituruka ku mikorere mibi y’abarimu birareba ababyeyi bose baba abishoboye n’abatishoboye, kuko n’iyo umwana wawe yakwiga neza akagira ubumenyi mu bandi batabufite, ntacyo bwazamumarira.

Ubwanditsi

Back to Top