YAHAYE BAKOZI BOSE IKIRUHUKO KU MUNSI LA CASA DE PAPEL YASHYIZWE HANZE.

La Casa de Papel / Money Heist
Category: 
Province / District: 

Umuyobozi wa Sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ya Verve Logic, mu gihugu cy'ubuhinde,  yoherereje ubutumwa bugufi butanga ikiruhuko ku bakozi kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nzeri ubwo igice gishya cya filime Money Heist cyangwa se La Casa de Papel yaciye ibintu ku Isi yose kizaba cyasohotse.
Igice cya gatanu biteganijwe ko kizajya hanze tariki 3 Nzeri uyu mwaka wa 2021, mu gihe ikindi kikaza ku wa 3 Ukuboza uyu mwaka. Ibi bice bizaba bifite episode 10 byose hamwe.
uyu muyobozi w'iyi sosiyete iri mu mujyi wa Jaipur mu Buhinde yagaragaje ko yatanze ikiruhuko kugira ngo abakozi be batazazana urwitwazo kuri uyo munsi, bashaka kureba iyi filime ikunzwe cyane. 
Mu mwaka wa 2017 Netflix nibwo yegukanye uburenganzira bwo kwerekana ku isi iyi filime twavuze haruguru ku Isi yose, ari nabwo igice cya mberecyasohotse, icya kabiri gisohoka muri Mata 2018 n’icya Gatatu kerekanwa Nyakanga 2019, mugihe iki gishya gitegerejwe ejo ku itariki 3 Nzeri 2021 niba ari ntagihindutse. 
Ubwanditsi 

Back to Top