Gasabo

Rwanda : MINALOC ivuga ko gahunda y'imihigo itakuweho nkuko bamwe babivuga.

DUSENGIYUMVA Samuel Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC

Imihigo ni bumwe mu buryo bwo guha umuturage umwanya mu bimukorerwa aho umuturage ahiga bivuye ku rwego rw’umudugudu bikazamurwa ku rwego rw’umurenge, akarere na ko kagahuza ibyahizwe n’imirenge yose.

Bamwe mu baturage bavuga ko batajya bagira uruhare mu mihogo y’akarere, ngo ahubwo akarere ni ko kabatekerereza bo bagashyira mu bikorwa ibyo kahize, gusa ku rundi ruhande hari bamwe bavuga ko umuhango wo guhiga no guhigura wabafashaga kumenya umuvuduko w’ababayobora mu iterambere.

Tags: 

Rutanga abaye umukinnyi wa 2 wa Rayon Sports usinyiye ikipe ya Police FC muri uyu mwaka

Rutanga Eric wakiniraga Rayon Sport yagiye muri Police FC

Eric Rutanga yari amaze myaka itatu akinira Rayon Sports nka myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso.

Eric Rutanga azajya ahembwa ibihumbi 800Frw, akaba yaguzwe miliyoni 15Frw akazakina imyaka ibiri.

Yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze.

Abaye umukinnyi wa kane uvuye muri Rayon Sports muri ibi bihe ivugwamo ibibazo, akaba uwa 2 ugiye muri Polisi muri ibi bihe, kuko aje akurikira Irambona Eric na Kimenyi Yves bamaze gusinyira Kiyovu SC, na Iradukunda Eric Radu wagiye muri Police FC.

Kasereka Erve

Gasabo : Abategera muri gare ya Remera ngo barajwe hanze na Police kubera kuyifunga kare.

Abaturage baheze hanze ya Gare ya Remera

Bamwe mu baturage bategera imodoka muri gare ya Remera, bavuga ko kuri uyu wagatandatu baraye mu muhanda, nyuma yo kugera aho basanzwe bategera bagasanga gare ifunzwe ku isaha ya saa moya z'umugoroba nkuko babitangarije umunyamakuru w'Urungano.com, bavuga ko Police ariyo yababwiraga ko nta muntu wemerewe kwinjira kuko Gare yamaze gufungwa.

COVID-19 itumye mu Rwanda nta bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2020 bizakorwa

State Minister MINEDUC (TWAGIRAYEZU Gaspard)

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020 hagamijwe kwiga no kurebera hamwe gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda indwara ya Covid-19, hafatiwemo imyanzuro, harimo n'uvuga ko  amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) ikaba yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2020, nta bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye bizabaho, kuko umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2020.

Amasoko na hoteli ni zimwe muri serivisi zemerewe gusubukura imirimo, Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwirinda

Cabinet bigining of the end of Covid

Nyuma y'iminsi 40 Leta y'u Rwanda ishyizeho ingamba zo kwirinda indwara ya Covid 19 zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu, hagasigara hakora serivisi za ngombwa zirimo gusa nk’amavuriro, ahacururizwa ibiribwa, ibi byose byiyongeraga kuri gahunda ya guma mu rugo.

Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa kane kuwa 30 Mata 2020, yasohoye ingamaba nshya zirimo gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukura imirimo mu gihe ibindi byakomeje gusubikwa.

Ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko na hoteli ni zimwe muri serivisi zemerewe gusubukura imirimo.

Imvugo ya Perezida Paul Kagame iratanga ikizere ko hashobora kugira ibizoroshywa muri Gahunda ya Guma mu Rugo

HE Paul Kagame during pres conf (Covid-19)

Mu gihe hibazwa igikurikiraho nyuma y’ibyemezo bya Guma mu rugo byari byatangajwe ko bizageza uyu munsi, hari ibyagiye bitangazwa n’Umukuru w’Igihugu mu magambo ye bitanga ikizere ko ejo hari abashobora gukomorerwa bagasubira mu mirimo yabo.

Duhereye ku ijambo yagejeje ku baganga bahangana na Corona virus mu Rwanda ubwo yari yagiye kubasura agamije no kubashimira ubwitange bwabo, yababwiye ko ari bo bazatuma abantu basubira mu buzima busanzwe kandi ko bishoboka.

Coronavirus ishobora gutera impinduka kuri Gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y’imyaka 7 - Perezida Paul Kagame

HE Paul Kagame in Press Conference during Covid19

U Rwanda ruri mu mwaka wa gatatu wo gushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 ; uyu mwaka ukaba uhuriranye n’icyorezo cya Corona virus.

 

Uburyo bwo gupima abantu benshi bwatangiye gutanga umusaruro - Dr Nsanzimana Sabin

Dr Ngamije na Dr Sabin

Guhera Tariki 7 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye kugaragaza umubare w’abapimwe nyuma ya buri masaha 24.

Mu minsi itatu ishize hapimwe abagera ku 2298, mu gihe abanduye Coronavirus bose hamwe mu Rwanda, ari 113 barimo barindwi bakize bagasezererwa mu bitaro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko ubu buryo bwo gupima abantu benshi bwatangiye gutanga umusaruro.

Pages

Back to Top