Mu mahanga

Nyuma ya Benjamin Mendy na Ruben Semedo araregwa gufata umwana w’imyaka 17 ku ngufu

Ruben Semedo na Benjamin Mendy

Nyuma y’uko Benjamin Mendy wakiniraga Manchester City yo mu Bwongereza afatiwe icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa 3 harimo umwe w’umwana agafungwa by’agateganyo kuva tariki 26 kugeza magingo aya, ubu hatahiwe undi mukinnyi ukina mu Gihugu cy’Ubugereki mu ikipe ya Olympiakos witwa Ruben Semedo. Uyu nawe arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Ubushakashatsi ku ngaruka ziterwa n’inkingo za PFIZER na MODERNA

Urukingo rwa Pfizer na Moderna

Ikigo cy’u Burayi gishinzwe imiti (Agence Européenne des Médicaments/EMA) kiri gukora ubushakashatsi ku ngaruka zagaragaye n’izishobora kuba ku bantu bakingiwe Corona hakoreshejwe inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer na Moderna.

Amakuru dukesha Reuters avuga ko izo ngaruka ngo ziterwa n’uko umubiri wakiriye urukingo (des effets secondaires). Izagaragaye rero ngo harimo kugira uburibwe bw’uruhu cyangwa guhinduka kwarwo, ibi bikaba bishobora kuvurwa bigakira, cyangwa bikiza ariko bikajya bihora bigaruka. Ibi kandi ngo binashobora kuba byatera indwara z’impyiko.

GUINÉE: Habonetse ubwoko bushya bwa Ebola bwiswe “MARBURG”

GUINÉE MARBURG

OMS yatanze impuruza ya virus nshya yo mu bwoko bwa Ebola yitwa “MARBURG” yongeye kugaragara muri Perefegitura ya Guéckédou mu majyepfo ya Guinée. Aho ni naho Ebola yabonetse bwa mbere muri Afurika, hakaba hari hashize amezi abiri icyo gihugu gitangaje ko Ebola yacitse burundu mu gihugu.

Kugeza ubu iki cyorezo kimaze kugaragara mu bantu barenga 300 muri icyo gihugu. Ku itariki ya 25/07/21 ni bwo hagaragaye umuntu wa mbere uyirwaye. Nyuma baje gusanga abo babana nawe bose nabo bayirwaye.

Messi yasezeranyije PSG kuzayiha Champions Ligue

Messi PSG

Ubwo yakirwaga i Paris muri PSG mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yasezeranyije abafana n’ubuyobozi bwa PSG ko akurikije uko abona ikipe n’uko yiyumva nta kabuza bazatwara Champions Ligue, yongeraho ko afite amashyushyu yo gutangira imyitozo na bagenzi be bazakinana. Yongeraho ko n’ubwo bitari byoroshye gutandukana na FC Barcelone yakiniye kuva mu bwana bwe, ko yumva afite amahoro muri PSG.

Umubyibuho wa Neymar ukomeje gutera impungenge abafana ba PSG

Umubyibuho wa Neymar

Mu minsi ishize ubwo yari mu biruhuko na bagenzi be bakinana muri PSG, Neymar yagaragaje amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ze, maze bamwe mu bafana ba PSG bamugaragariza ko bafite impungenge z'uko asigaye angana, ndetse bamwe bemeza ko bishobora kumugora kugira ingaruka ku ibakwe n'umuvuduko we kubera ibiro afite ubu.

Ndetse hari n’abemeza ko amaze kubyibuha ku buryo bugaragarira ijisho rya buri wese.

Ngo atagize icyo ahindura, bishobora kumugora mu mikino y'umwaka utaha.

Huwan hongeye kugaragaramo ubwoko bushya bwa 3 bwa COVID 19

Huwan hongeye kugaragara ubwoko bwa 3 bwa COVID 19

Nyuma y’umwaka n’igice COVID 19 igaragariye bwa mbere mu Mujyi wa Huwan wo mu Bushinwa, uno munsi hongeye kumvikana ubundi bwoko bushya bwa COVID 19.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’u Bushinwa bubyumvise, bwahise bufata ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo gishya cya COVID 19. Muri ibyo byemezo harimo kuba muri uwo Mujyi wa Huwan nta muntu wemerewe kuwusohokamo no kuwinjiramo atipimishije, ikindi ni uko ubuyobozi bw’uwo mujyi bwahise bufata icyemezo cyo gupima abatuye uwo mujyi bose uko ari miliyoni 12.

Tags: 

Nyuma yo kubagwa, Papa Francis yifatanyije n’abashegeshwe n’umwuzure

Papa Francis 16-07-21

Nyuma y’iminsi 10 amaze kwa muganga aho yari yarabazwe amara, uyu munsi Papa Francis yongeye kugaragara mu masengesho yise ayo « Kwifatanya n’abangirijwe n’umwuzure » washegeshe abatuye mu Budage, u Bubiligi n’u Buholande.

Ubwo yagaragara mu idirishya ry’Ingoro ye yitiriwe Mutagatifu Petero, Papa Francis yagaragaye afite intege nke ku buryo no kurangiza amasengesho byagoranye.

Raphaël Varane yageze muri Man United

Raphaël Varane yasinye umwaka umwe muri Man United

Raphaël Varane yamaze kugera muri Manchester United aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe. Uyu mufaransa w’imyaka 28 y’amavuko, amaze guhamarwa n’ikipe y’igihugu inshuro 84, ayitsindira ibitego 11.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bo mu muryango we, ngo Raphaël Varane yabanje kwifuza kujya gukinira Paris Saint Germain, ariko birangira yigiriye muri Manchester United. Agiye yo  avuye muri Real Madrid.

Bikomeje kuvugwa kandi ko Paul Pogba nawe ashobora kuba ari mu mayira yerekeza muri Tottenham aho asanze mwenewabo Hugo Loris.

Ubwanditsi     

Pages

Back to Top