Musanze

MUSANZE: Barasaba ko inganda zitunganya amakoro ziyongera

Umwe mu murima w’abaturage urimo amakoro aho basaba ko baza kuyakuraho kugira ngo imirima yabo itubuke

Bamwe mubaturage bo mukarere ka Musanze barasaba ko inganda zitunganya amakoro ziyongera kuko aho bayakuye atuma babona aho guhinga.

Tags: 

MUSANZE: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umugezi wa Kigombe

N’ubwo abaturage bababuza kumesera mu mugezi ntibabicikaho

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze buratangaza ko bwafashe ingamba zo kubungabunga Umugezi wa Kigombe kugira ngo hatagira uwanduza cyangwa agahumanya amazi yawo.

Tags: 

Musanze: Umugabo yakoze agashya mu kwiba asohoka yabaye umugore.

tereviziyo

INGABIRE Godelive, umutwarasibo mu mudugudu wa Bukane, ari nawe wafashe uwo mujura, avuga ko yatewe amakenga no kubona umugore wikoreye Televiziyo mu mufuka wa sima afite mu ntoki n’akandi gafuka karimo radio, decoderi n’ibindi.

Ibi uyu musore uri mu kigero cy'imyaka 25, yabikoreye mu mudugudu wa Bukane mu kagari ka Cyabagarura umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri umusore yafatanywe Televiziyo n’ibindi bikoresho bijyana nayo.

Tags: 

Ku myaka 27 akora divayi, imitobe n’ibisuguti mu bijumba

Ntezimana Jean Paul

Jean Paul Ntezimana, umusore w’imyaka 27 uri kurangiza amasomo mu ishuri rikuru rya Musanze Polytechnics yashinze uruganda rukora imitobe (juice), ibisuguti (biscuits) na divayi itukura(red wine) mu bijumba akaba akomeje ubushakashatsi bwo gusuzuma niba atajya akora mu bishishwa by’ibijumba amavuta akoreshwa mu binyabiziga azwi nka ‘Bio-Ethanol’.

NTEZIMANA akorera imirimo ye mu gice cy’icyaro cy’Akar­ere ka Musanze, mu Murenge wa Nkotsi mu hakorerwa ubushakashatsi n’ishuri rya Musanze Polytechnics mu bi­jyanye n’imirire.

Tags: 

Mr Gloire yatangiye kuririmba yiga mu wa 5 primary

Mr Gloire

Mr Gloire ni umuhanzi ukiri umujene, avuga ko nta muntu mu bo mu muryango we w’umuhanzi ku buryo yavuga ko ari ho yakuye impano ye yo kuririmba, ko ahubwo yabyiyumvisemo we ubwe, agatangira kwita ku mpano ye hakiri kare.

Mu bahanzi b’ikitegererezo agenderaho yatangaje ko umuhanzi umushimisha yumva yagenderaho ari Riderman. Ariko ngo n’ubwo we akiri muto ntashobora kumwigereranyaho, ariko abona urwego agezeho rushimishije ku buryo yamubera ikitegererezo.

Twahagurukiye gushakisha abateye inda abana 2468 kugira ngo babiryozwe - Gov. Gatabazi

Muri iki kiganiro Gov. Gatabazi yatangaje ko uyu mubare uri hejuru cyane kuko iyo urebye abo iki kibazo kizagiraho ingaruka ari benshi. Yatanze urugero rw’ababyeyi babo, abo bazabyara, ndetse n’ubuyobozi bufite inshingano zo kwita ku batishoboye. Yagize ati: “Aba bana sibo gusa bibasirwa n’ingaruka, ahubwo n’abo bazabyara, ubuyobozi bugomba kwita kuri buri munyarwanda utishoboye, ndetse n’ababyeyi babo bizabageraho, cyane ko usanga harimo n’ababyeyi babo bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, bizeraga ko abo bana ari bo bazabarwanaho.

Back to Top