Rwanda

Rwanda: Paul Rusesabagina uri mubateraga inkunga imitwe ihungabanya Umutekano w’u Rwanda yatawe muri yombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina aho ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Remera
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31/08 2020 nibwo Rusesabagina yeretswe itangazamakuru, aho RIB yavuze ko yafashwe  ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.
RIB yavuze ko akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Itsinda rya mbere ry'impunzi z’Abarundi zari mu Rwanda ziratashye.

N'itsinda rigizwe n'impunzi 475 mbere yo gutaha babanje gupimwa Covid-19 bigaragara ko ari bazima nyuma bashyirwa mu ishuri riri hanze y’inkambi ya Mahama ari ho imodoka zabakuye.
Iki igikorwa cyateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), nyuma y’aho bamwe muri izo mpunzi banditse basaba gufashwa gutaha
Izi mpunzi zahawe kandi ibyo kurya n’amazi yo kunywa bibafasha muri urwo rugendo.
Biteganyijwe ko abatashye banyura ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Tags: 

Ingendo mu modoka rusange hagati y’Intara n'umujyi wa Kigali zongeye guhagarakwa.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Kanama 2020, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo birebana no guhangana n’ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda hagendewe ku mibare y'abantu bari kwandura muri iki gihe by'umwihariko mu mujyi wa Kigali umaze uminsi ugaragaramo umubare munini ugereranije n'ibindi bice by'igihugu.

Tags: 

Rwanda : Abunzi bagiye gusimburwa n'abanyamabanga nshingwabikorwa mu guca imanza.

Abunzi

Ibi nibyasohotse mu Itangazo rya Minisiteri y'Ubutabera rirebana n'isozwa rya Manda y'imyaka itanu y'Abunzi batorewe mu mwaka wa 2015. 

Iyi manda yarangiye tariki 31/07/2020 nkuko byari biteganijwe, Ministeri y'ubutabera yamenyesheje abaturage ko guhera tariki ya 1/08/2020 abafite ibibazo biri mu bubasha bw'Abunzi bagomba kuzajya babishyikiriza Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugali, ibiri mu rwego rwa mbere, n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge ibiri mu bujurire. 

Tags: 

Rwanda : Bamwe mu barimu bahinduye umwuga bajya mu kimotari abandi mu isoko.

Mugihe hakomeje kwibazwa niba koko amashuri mu Rwanda azatangira mu kwezi kwa 9 nkuko byari biteganijwe, bamwe mu barimu bitewe n'imibereho ikomeje kugorana kubera ingaruka z'indwara ya COVID 19, kuri ubu bamwe bamaze gufata ingamba zo guhindu umurimo. 

Bamwe mu barimu bo mu karere ka Kayonza mu burasirazuba, ndetse na bamwe bo mu karere ka Kamonyi kuri ubu ngo bigiriye mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto uzwi nk'ikimotari. 

Tags: 

François Kanimba wahoze ari Minisitri mu Rwanda yagizwe Komiseri muri ECCAS

Nyuma y’igihe gito uyu muryango ukoze amavugurura, hagamijwe itangira ry'ikorwa ry'ubucuruzi bwisanzuye (free trade) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bigize uyu muryango, François Kanimba yagizwe Komiseri w’Ubukungu, Ubucuruzi n’Ifaranga mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati ECCAS. 

François Kanimba yabaye Guverineri wa Banki nkuru y'igihufu BNR, kuva mu mwaka wa 2002 kugera 2011 ahava ajya kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yavuyemo mu mwaka wa 2017. 

Tags: 

Abantu 198 644 nibo bamaze kwishyura umusanzu wa mitiweri y'umwaka utaha

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro

Ibi byatangajwe n'umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko hari abamaze kwishyura ubwisungane bw’umwaka utaha w’ingengo y’imari mu gihe hasigaye iminsi igera kuri 24 ngo hatangire undi mwaka wa Mutuelle de Santé. 

Yavuze ko imiryango 42 777 igizwe n’abantu 198 644 yamaze kwishyura umusanzu bazivurizaho mu mwaka utaha, bingana na 18 % by’abagomba kwishyura bose.

Tags: 

Rwanda: MINEDUC yabwiye abarimu bo mu mashuri yigenga ko batazajya bahabwa umushahara nk'abakora muri Leta

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

Nyuma y'icyemezo cy'inama y'abaminisitiri yabaye tariki ya 30/04/2020 cyavugaga ko amashuri azatangira mu kwezi kwa 9, ibi byatumye byinshi mu bigo by’amashuri yigenga bifata umwanzuro wo guhagarika amasezerano byari bifitanye n’abarimu babikoreraga. 

Ibyemezo bitandukanye cyane n'ibyabigishaga mu mashuri y'ibigo bya Leta kuko ho Minisiteri y’Uburezi yahise itangaza ko abarimu bazakomeza guhembwa nk’abandi bakozi ba leta basanzwe.

Tags: 

Pages

Back to Top