abaturage

RUSIZI: Barataka akarengane bakorerwa na polisi ishami ryo mu muhanda

Bamwe mu bamotari bo mu karere ka Rusizi barataka akarengane bari gukorerwa na polisi ishami ryo mu muhanda,aho umumotari ari kwakira ubutumwa bugufi bumubwira ko yandikiwe (Contravention) y’ikosa yakoreye mu mujyi wa Kigali cyangwa mu kandi karere kandi atarahageze . Hari n’abavuga ko Moto zabo zanditsweho amakosa kandi icyo gihe zari zikiri mu maduka batarazigura.

Tags: 

Ruhango : Gusiragizwa byatumye bahitamo gutunga ubutaka butagira ibyangombwa bya burundu.

Ibiro by'Akarere ka Ruhango

Ubusanzwe umuntu ufite ubutaka butamwanditseho bufatwa nk’ ubutari ubwe,

Iyi ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma leta ihora ishishikariza abanyarwanda kwiyandikishaho ubutaka baba bita ubwabo ariko batabufitiye ibyangombwa bya burundu.

 

Bamwe mu batuye mu karere ka Ruhango bavuga ko basiragizwa mu kubona ibyangombwa by’ ubutaka bya burundu bigatuma bahitamo kubutunga nta byo bafite.

Kugira ngo umuntu yiyandikisheho ubutaka ubwo ari bwo bwose asabwa mbere na mbere kwerekana ibihamya by’ uko ari ubwe.

 

Tags: 

Kigali : Minaloc iraburira Abayobozi b'inzego z'ibanze Baka abaturage Amafaranga bayita ayo Kubaka Amashuri

Abaturage bari gutanga umuganda ahazubakwa ibyumba by'Amashuri

Minisitiri Prof. Shyaka avuga ko mu rwego rw'uko abaturage bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa, abaturage basabwa gusa gutanga umuganda, ahari kubakwa ibyumba by’amashuri, ariko ntibakwe amafranga y'umusanzu.

Minisiteri y’Uburezi yari yasabye Abanyarwanda gutanga umusanzu w’imirimo y’amaboko kugira ngo ibyumba 22,500, bizabashe kubakwa mbere y'itangira ry'amashuri riteganijwe  muri Nzeri k’uyu mwaka wa 2020.

Tags: 
Back to Top