corona virus

Kenya: Barashaka abantu 400 bo kugeragerezaho urukingo Coronavirus

Kenya kubageragerezaho urukingo Coronavirus

Abashakashatsi bo muri Kenya bari gushakisha abantu 400 bafite ubushake bo gukorerwaho igeragezwa ry'igishobora kuba urukingo rwa coronavirus, rwakorewe bushakashatsi na kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza.

Iri gerageza rizabera ahitwa Kilifi,  Ikigo cyitwa Kemri-Wellcome Trust kiyoboye ubu bushakashatsi ivuga ko abakenewe bose bagomba kuba ari abakozi mu by'ubuzima baba i Mombasa hafi yaho iri gerageza rizabera.  

Ikinyamakuru BBc kivuga ko kuri ubu iri geragezwa riri gukorerwa ku bantu 1000 mu gihugu cy'ubwongereza. 

Abacuruza ibiribwa barataka igihombo kandi batarahagaritswe

Kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo

Muri iki gihe cyo kwirinda Corona Virus mu bucuruzi bwasigaye bukorwa harimo n’abacuruza ibiribwa. Ariko kuba ingendo mu modoka rusange zarahagaritswe byabakomye mu nkokora, kuko hari abazigendagamo bajya kurangura n’abo izo modoka zazaniraga abakiriya. None ngo ubu igihombo byabasigiye bizagorana kukivamo.

Sina Gérard ngo guhaguruka nyuma ya Corona birashoboka ariko bizasaba imbaraga nyinshi

Uburyo bwo gupima abantu benshi bwatangiye gutanga umusaruro - Dr Nsanzimana Sabin

Dr Ngamije na Dr Sabin

Guhera Tariki 7 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye kugaragaza umubare w’abapimwe nyuma ya buri masaha 24.

Mu minsi itatu ishize hapimwe abagera ku 2298, mu gihe abanduye Coronavirus bose hamwe mu Rwanda, ari 113 barimo barindwi bakize bagasezererwa mu bitaro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko ubu buryo bwo gupima abantu benshi bwatangiye gutanga umusaruro.

RUBAVU: Ku ivuriro rya Byahi basubijeyo abarwayi ngo bataba benshi mu kigo bakanduzanya Corona Virus

Umunyamakuru w'Urungano Magazine ubwo yahageraga, yahasanze abantu benshi imbere y’umuryango winjira mu ivuriro, ababaza impamvu buzuye hanze, bamubwira ko abaganga babasubijeyo bakazagaruka ejo, ngo kuko uyu munsi batari buvure abantu benshi mu rwego rwo kudahuriza abantu benshi hamwe bakanduzanya Corona Virus.

Gutabarwa muri iki gihe cyo kwirinda Corona Virus ntibyoroshye

Abagiye gushyingura igihe cya Corona Virus

Muri iyi minsi Guverinoma y'u Rwanda itegetse ko abantu baguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda kwandura Corona Virus, ikanahagarika ibikorwa byose bihuriza abantu bamwe, iyo hagize ugira ibyago agapfusha umuntu usanga bigoye kumutabara.

Kugeza ubu nta wemerewe gutabarwa n’abantu benshi cyangwa ngo abe yakoresha ikiriyo nk’uko byari bisanzwe mu muco wa Kinyarwanda, kuko nta wemerewe guhuza abantu benshi mu rwego rwo kurwanya Corona Virus.

Ibyemezo byavuye mu nama y’abaminisitiri bo muri EAC ku kurwanya Corona Virus byibanze ku bwikorezi bw'ibicuruzwa n'ababukora

yo nama yabereye kuri videoconference (Ni ukuvuga ko baganiriraga ku ikoranabuhanga ritanga amashusho n’amajwi abantu batavuye aho bari) yari iyobowe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije, yitabirwa n’abaminisitiri batandukanye mu biguhugu bya EAC.

Iyi ni imyanzuro y’iyo nama y’abo baminisitiri yashyizwe ahagaragara n’uwo Muryango wa EAC:

Uko iminsi igenda yiyongera, ni ko ubuzima burushaho kuba ihurizo kubera COVID19

Kuva Guverinoma y’u Rwanda yatangira guhagarika ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo kurwanya ihererekanya ry’icyorezo cya CORONA Virus kugeza ubu, ubuzima bw’abaturarwanda by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali cyane cyane ababagaho ari uko bagiye gukora, buri guhinduka bubi ugereranyije n’uko bari basanzwe babaho.

N’ubwo hari abari kugakorera mu rugo, hari n’abandi bidashoboka ko bahakorera nk’abamotari, abafundi, abatunganya umusatsi n’abandi bahagaritswe. Kandi ni bo benshi.

N’ubwo abacuruzi bemerewe gucuruza, bafite impungenge mu kazi kabo

Ku munsi wa mbere nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda ifatiye icyemezo cy’uko abantu baguma mu ngo zabo bagasohoka bagiye mu ngendo za ngombwa nko kujya kwa muganga, guhaha n’abajya gucuruza. URUNGANO Magazine rwegereye bamwe mu bacuruzi kugira ngo badutangarize uko bihagaze ku isoko.

Back to Top