covid-19

NAMIBIYA: Abanyeshuri barenga 300 banduye coronavirus kuva amashuri yakongera gufungurwa.

Bbc ivuga ko Minisitiri w'ubuzima muri Namibiya Kalumbi Shangula yavuze ko amabwiriza yo kwirinda agomba kubahirizwa kugira ngo bahagarike ikwirakwira ry'iyi virus cyane ahegereye hegeranye nko ku mashuri.
Ibinyamakuru byaho bivuga ko iki cyorezo cyibasiye ishuri rimwe mu gace kitwa Oshikoto ahabonetse umubare munini w'abanyeshuri banduye.
Nkuko bitangazwa na Bbc, Namibia yafunze amashuri mu kwezi kwa gatatu kubera iki cyorezo, iyafungura mu kwezi kwa gatandatu, ubwo abategetsi bavugaga ko abantu batakiri kwanduzanya imbere mu gihugu.

Tags: 

Polisi y'igihugu iravuga ko hari abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagacuruza inzoga.

Mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyizweho, utubari ntabwo twemerewe gukora. Inzu zicuruza amafunguro ‘restaurants’ nizo zemerewe gukora ariko nazo abazijyamo bakubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, CP Kabera yashimye umubare munini w’abaturarwanda bumva bakanakurikiza amabwiriza ariko ananenga abarengaho bifashishije amayeri atandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abantu bacuruza inzoga kandi bibujijwe, abasaba kubihagarika kuko nibakomeza bazafatwa bagafungwa.

Tags: 

Ingendo mu modoka rusange hagati y’Intara n'umujyi wa Kigali zongeye guhagarakwa.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Kanama 2020, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo birebana no guhangana n’ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda hagendewe ku mibare y'abantu bari kwandura muri iki gihe by'umwihariko mu mujyi wa Kigali umaze uminsi ugaragaramo umubare munini ugereranije n'ibindi bice by'igihugu.

Tags: 

Rwanda: Abayobozi barasabwa kuba intangarugero mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid 19. " Minisitiri Prof. Shyaka Anastase"

Ibi yabitangarije mu rugendo yagiriye mu karere ka Nyaruguru, ubwo Minisitiri Shyaka yaganiraga n’abayobozi bahagarariye abandi mu murenge wa Ruheru ho wo muri kano karere. Ni hafi y'umudugudu wa Yanza ahaherutse kubera ibitero by’abagizi ba nabi.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi kuba intangarugero, by’umwihariko mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 kuko utabwira abaturage ibyo nawe udakora uri umuyobozi.

Tags: 

KIGALI : Nyuma y'isesengura ry’inzego z’ubuzima kuri Covid-19 indi midugudu yashyizwe muri Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali.

Ibiro by'akagari ka Tetero

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yavuze ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, umudugudu Kidobogo wo mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ukuwe muri gahunda ya Guma mu rugo (Lockdown).

Itangazo rivuga ko indi midugudu ya Kamabuye mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, uwa Zuba mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, n’uwa Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13) mu Kagari ka Bwerankori Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro, ikomeza kuguma mu rugo.

Tags: 

Kigali: Abangavu batewe inda zitateganijwe bahawe ubufasha bwo guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Aba ni 3 muri 4 bashinze itsinda The Difenders

Umuryango utari uwa leta Initiatives for Peace and Human Rights (iPeace) ufatanije n’itsinda The Defenders bashyikirije  abangavu batewe inda zitateganijwe ibiryo n’ibikoresho by’isuku nk’igisubizo cyihuse ku ngaruka za koronavirusi.

Iki gikorwa kigamije gufasha abangavu batewe inda zitateganijwe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya koronavirusi ndetse n’abana babo, nk’abasanzwe bahabwa ubufasha The Defenders hamwe n’umuryango iPeace ubafasha mubijyanye n’amategeko. 

Tags: 

Ngoma: Bane bari batorotse aho bavurirwaga COVID-19 bose bafashwe. (Ivuguruye )

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA yatangaje ko abo bagabo uko ari bane bagiye bafatwa mu byiciro bitandukanye, dore ko ku ikubitiro habanje gufatwa babiri, abandi bagenda bafatwa umwe umwe byose bikaba byagezweho ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage.

Abari batorotse nyuma bose bagafatwa ni MUBYARIREHE bakundaga kwita NYAMAYARWO w’imyaka 52 y’amavuko, BANGUWIHA Jean Paul w’imyaka 21,NSABIMANA Olivier w’imyaka 30 na NDAGIJIMANA Dominique w’imyaka 35 y’amavuko.

Tags: 

Ngoma: Babiri muri bane batorotse aho bavurirwaga koronavirusi, bamaze gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA

Kuri uyu wa Kane ahagana saa sita z’amanywa, Polisi yatangaje ko yafashe abagabo babiri muri bane batorotse ikigo cya ASPEK kiri kuvurirwamo abarwayi ba COVID-19 giherereye mu Karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA yatangaje ko abo bagabo babiri bafashwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage. 

Ubwanditsi 

 

Tags: 

Pages

Back to Top