ubuhinzi

Gatsibo :Bahombye hegitari 80 z’urutoki kubera indwara ya Kirabiranya

igitoki kirwaye kirabiranya

Mu murenge wa Gitoki ho mu karere ka Gatsibo bavuga ko intoki zabo zibasiwe n’indwara ya kirabiranya iza igafata igikoki kigahita kiba nk’igihiye kandi kikiri umwano , bavuga ko bibateza igihombo kandi ngo biragoye kurandura urutoki rwose nubwo ari ko inzego zishinzwe ubuhinzi zibasaba dore ko bamaze guhomba Hegitari zirenga 80 kubera iyo ndwara .

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko bagomba kwemera bagahomba bakarandura izo ntoki kuko kugeza ubu ari wo muti wonyine uhari

Ubwanditsi

Tags: 

Rusizi: Abahinzi bo mu gishanga cya Gacamahembe bavuga ko kutagira imashini zuhira bituma batabona umusaruro bifuza

Bamwe mu bahinga igishanga cya Gacamahembe  kiri mu karere ka Rusizi bavuga ko batabona umusaruro baba biteze kuko nta mashini zuhira bagira. Bavuga ko ubusanzwe bakoresha uburyo bo bise ubwa gakondo, iyo buhira bukaba bubasaba gukoresha ingufu nyinshi n’amafaranga,kandi ibyo baba batanze bahinga ntibabashe kubigaruza.

Tags: 

BUGESERA: Abahinga mu gishanga cya Rurambi basaba ko Minisitiri Mukeshimana yegura

Umuceri warengewe wose kubera uburangare bw'abayobozi

Abahinzi b’umuceli babarirwa hagati y’1800 n’2000 bahinga kuri hegitari zisaga 1000 mu gishanga cya Rurambi giherereye mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera.

Aba bahinzi b'umuceri bavuga ko ubusanzwe bagisaruramo hagati ya toni ibihumbi bitatu n’ibihumbi bitanu z’umuceli, biturutse mu masambu yabo, amatungo n’indi mitungo bagurisha kugira ngo babone uko bahinga uwo muceli cyangwa bakanifashisha inguzanyo z’amabanki.

Tags: 
Back to Top