umutekano

Kigali: Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batanu bafatiwe mu bikorwa by’ubujura, harimo n'abahoze Iwawa.

Tariki 15 Nyakanga nibwo abajura bibye Televiziyo y’Umuturage i Kibagabaga, ku bw’amahirwe make yabo basanga uwo bibye afite mu nzu Camera zicunga umutekano. Yahise akwirakwiza amashusho atabaza inzego z’umutekano kumukurikiranira.

Kuri uyu wa Gatandatu Polisi yerekanye abasore batanu bagize uruhare muri ubwo bujura harimo uwitwa Muhawenayo Augustin ufite imyaka 32 y’amavuko na Tuyizere Eric w’imyaka 20 y’amavuko bagaragaye muri ayo mashusho. 

Tags: 

Huye: Umugabo w'imyaka 57 yishwe n'abantu bataramenyekana banamutwara inka.

ikarita y'akarere ka Huye

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere mu kagari ka Shori, umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye,Abantu bataramenyekana bishe batemaguye Ndabunguye Vincent bakundaga kwita Butoya ,banamutwara inka ze Esheshatu ubwo yari aragiye mu kabande.

Tags: 

Gisagara : Umugore arashinja Gitifu w'umurenge na Dasso gushaka kumuroha mu kanyaru.

ikarita y'akarere ka Gisagara

Niyomuhoza Joselyne acumbitse mu murenge wa Mugombwa ho mu karere ka Gisagara mu ntara y'amajyepfo, arashinja umuyobozi w’umurenge wa Mukindo na Dasso kumuhohotera bamufunga no kumushyira kuri Moto bakamujyana kumuroha mu kanyaru ariko ku bw’amahirwe ngo akivana mu ruzi. Avuga ko hashize amezi abiri bibaye ngo nta butabera yahawe, Amakuru dukesha ikinyamakuru TV1 ni uko uyu muyobozi w’uyu umurenge arabihakana avuga ko uyu mugore ngo yaba yarakubiswe n’umugabo we baraye barwana.

Tags: 

NYARUTARAMA – BANNYAHE: Umunyerondo wafatanyije n’abasirikare gufata abagore ku ngufu yatorotse

Akagari ka Nyarutarama

Umunyerondo witwa Ndahimana Alfred bakunze kwita “Alfa” wafatanyije n’abasirikare gukubita, gusahura no gufata ku ngufu abagore bo mu Kagari ka Nyarutarama aho bakunze kwita Bannyahe yatorotse.

Tags: 

NYARUTARAMA – BANNYAHE: Inkeragutabara zafashije abasirikare gufata abagore ku ngufu

Bannyahe abagore bafashwe ku ngufu n'abasirikare

Mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Nyarutarama, Umudugudu wa Kangodo ya II (Aho bakunze kwita muri Abannyahe), haravugwa abasirikare bafashe abagore ku ngufu, bagakubita abagabo n’abasore baho bafatanyije n’Inkeragutabara, Umutwarasibo waho witwa Papa Ndinda n’ushinzwe umutekano witwa Ndahimana Alfred. Ibi byabaye hagati y’amatariki ya 12-31/03/2020.

Uko byagenze

Tags: 
Back to Top