Ibyamamare 5 byatakaje ubutunzi bwabyo kubera gusesagura

Mike Tyson
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Mu gihe hari abajya bifuza kubona miliyoni z’amadorali, hari n’abandi bazipfusha ubusa ku buryo budasanzwe. Muri iyi nimero URUNGANO Magazine irabagezaho ibyamamare bitanu byatakaje ubutunzi bwabyo bitewe no gupfusha ubusa amafaranga yabyo.

  1. Mike Tyson

Reka duhere kuri Mike Tyson usigaye ufatwa nk’urugero rw’umusitare wigeze kwamamara ndetse akanagira ubutunzi mu buryo bwihuse kurusha abandi. Ariko uko ubutunzi bwe yabubonye byihuse, ni nako yabutakaje byihuse. Nk’umwe mu basportifs bagize amafaranga menshi ku Isi, kuko yigeze kugira miliyoni 400 z’amadorali kuri konti ye, nyuma y’igihe cye kiza mu iteramakofi yashidutse asanga nta kintu kigaragara afite nk’ubutunzi bwamufasha guhangana n’izabukuru. Usubiye inyuma gato, usanga amafaranga ye yarayakoreshaga mu kugura imirimbo ikoze mu mabuye y’agaciro nka diyama na zahabu, amamodoka ahenze nka za limuzine, amazu ahenze, amatelefoni y’agaciro, gukoresha iminsi mikuru ya buri kanya no kugura amamoto y’agaciro. Ibi byose rero yabikoreshaga nk’aho ubutunzi bw’Isi bwose ari ubwe. Nyuma y’amezi make, yaje gusanga afite umwenda w’amadorali miliyoni 27. Ubusanzwe ngo yatungwaga n’amadorali ibihumbi 400 ku kwezi, ariko akayasangira n’ibyana bya tigre yari atunze, ku buryo ngo byari bibayeho neza kurusha bantu. Nyuma rero Mike Tyson yaje gusanga amafaranga ye yararibwaga n’abari bamukikije, kuko yakundaga guhora ayabaha, ubundi akayangiza mu minsi mikuru yabakoreraga. Nyuma y’uko ntawe umufushije mu gihombo cye, yabashije kugira ibyo agurisha mu byo yari asigaranye, abona uko ava mu madeni, n’ubwo nta washidikanya ko atakiri mu baherwe bafite nk’ayo yigeze.

  1. 50 Cent

50 Cent w’umurapeur we n’ubwo yaciye mu bwana butoroshye kuko yakuze acuruza ibiyobyabwenge, n’ibindi bitemewe n’amategeko, yaje kubona amafaranga menshi, nk’aho mu 2010 ikinyamakuru The Washington Post cyagaragaje ko umutungo we ubarirwa mu madorari miliyoni 500, ataravaga mu buhanzi gusa, ko ahubwo yari n’umushoramari mu bintu bitandukanye nka VitaminWater, CocaCola n’ibindi. Ibyo byose rero wasangaga bimuzanira ubutunzi butari buke. Biturutse mu kwamamaza n’ibikorwa bijyanye nabwo, yageze aho yinjiza amadolari miliyoni 185 ku kwezi. Ariko nyuma y’imanza ndende zagiye zimuvugwaho, ubucamanza bwamusabye kwishyura amadolari angana na miliyoni 25, buri kwezi mu gihe cy’umwaka, ari na byo byamuviriyemo gutakaza ubutunzi bwe bwose yari afite. Nk’uko Ikinyamakuru Forbes kibitangaza, ngo nyuma y’uko gucibwa amafaranga n’urukiko, 50 Cent yaje kugwa mu mwenda w’amadolari  miliyoni 32,5. Ntiyagarukiye aho yakomeje gukora cyane, kugeza ubwo yishyuye uwo mwenda we wose, ndetse arongera abona andi mafaranga, ku buryo uyu munsi ameze neza. Ngo ibi byamusigiye isomo rikomeye adashobora kwibagirwa mu buzima bwe bwose, ngo kuko n’ubwo yageragezaga kubihisha no kubyirengagiza, ntibyamwemereraga, ahubwo byahoraga bimubuza amahoro.

  1. Lindsay Lohan

 Uyu yabaye umukinnyi wa firimi ukomeye abantu benshi bifuzaga kumera nkawe muri Hollywood. N’ubwo yakinnye amafirimi yakunzwa cyane nka “Dans la peau de ma mère” n’izindi zikunze gukinwa ku myemerere ya muntu idasanzwe. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes, uyu mukobwa yigeze kugira amadolari agera kuri miliyoni 7. Bivugwa ko yaje kuyoyoka buhoro buhoro kugeza ubwo yirukanywe mu cyumba cya hotel yabagamo kubera kutishyura ubukode. Umwenda yari ageze muri iyo hotel ngo ni ibihumbi 45 by’amadolari. Icyamaze amafaranga y’uyu mustar ni iminsi mikuru ya buri kanya, imyenda ihenze ndetse ngo hari n’abemeza ko yananywaga ibiyobyabwenge, kuko inshuro nyinshi yafatwaga na polisi yabinyoye, ubundi agafatwa yasinze. Ibi rero byatumaga ahora yishyura amande ya polisi ahenze cyane. Ku buryo na byo biri mu byatumye ubuntunzi bwe buyoyoka mu mwanya muto. N’ubwo Lindsay yakundaga iminsi mikuru cyane, ngo ibyo biterwa n’uko iwabo yahoraga ashwana n’ababyeyi be bapfa ku kuba atumva impamvu bamuhana. Ndetse ibyo byanamuviragamo guhora ajyanwa mu  bigo ngororamuco kubera kurwana n’ababyeyi be. Amaze gukura rero yabaye nk’ubohorwa ku ngoyi yo guhanwa no cyahwa, ayoboka iy’ibiyobyabwenge n’ubusinzi karahava. Si ibyo gusa kuko byaje no kugaragara ko hari umwenda w’imisoro ya leta atishyuye. Uwo mwenda ukaba urenga amadolari miliyoni 100 z’umwaka wa 2010, 2014 na 2015. N’ubwo yagiye afashwa n’abandi bakinnyi ba film nka Charlie n’abandi bamufashije gusohoka muri uwo mwenda, nawe atangaza ko byamuhaye inyigisho ikomeye. Ubu akaba afite club mu kirwa cyo ku mugabane w’i Burayi ahitwa Mikonos.

  1. Michael Jackson

N’ubwo abantu batekereza ko Umwami wa Pop Michael Jackson yapfuye ari umuherwe si byo, kuko ngo ahubwo yajyanye umwenda w’amamiliyoni y’amadolari Atari make. N’ubwo yasize ibihembo byinshi nka 26 Latin Music Awards na 40 World Record Guinnes n’ibindi, ikinyamakuru … gitangaza ko n’ubwo yigeze kugira ubuzima bwiza bwa gistar, ko bwatangiye guhungabana mu mwaka wa 2005 ubwo hatangiraga imanza zimushinja gufata abana b’abahungu ku ngufu. Nk’uko Forbes ibitangaza, ngo muri icyo gihe Michael yakoreshaga amafaranga menshi kurusha ayo yinjizaho hagati ya miliyoni 20 na 30. Mu 2009 yananiwe kwishyura inzu ye iri muri Los Angeles  yari yaratanzeho ingwate muri bank. N’ubwo yagiraga amadeni amurenze, yagiraga n’inshuri n’bafatanyabikorwa bamufashaga kwishyura ayo madeni ye. Ibi byaje no kumuviramo ibibazo by’uwamugurije miliyoni 7 z’amadolari ngo akore indirimbo ivuga ku buzima bwe, biza kurangira atayikoze, ni uko bibyara ibibazo bikomeye ku buryo byari hafi no kugera mu nkiko, ni uko Michael aza kkuyishyura mbere y’uko bigera mu manza. Mu 2006 Michael yasabye inguzanyo ya miliyoni 300 muri Bank of America kugirango abone uko asohoka mu madeni yari amumereye nabi. Muri uko kuyasaba nibwo IRSB (Internal Revenue Service Building) yaje gutangaza ko Michael afite ubutunzi ntagereranwa, ariko nyuma y’iperereza ryakozwe na Forbes ryaje kugaragaza ko Michael yari afite 2 105 by’amadorali kuri konti gusa. Ngo ibi ariko byaje kugenda neza nyuma y’uko apfuye, kuko haje kubarurwa imitungo n’imyenda asize basanga imitungo ye igera kuri miliyoni zirenga 815. Bishatse kuvuga ko hari ubutunzi atashyiraga ahagaragara, ahubwo agahitamo gufata amadeni. Kugeza ubu umuryango we nta kibazo cy’amafaranga ufite, ahubwo ubarirwa mu bakire ba USA.

  1. Johnny Deep

Uyu na we ni umukinnyi wa films iyo yamenyekanyemo cyane ni nka “Pirate de Caraibe” yaje no kumuzanira amafaranga menshi, mu 2010 mu kiganiro kuri Televiziyo yaje gutangaza ko konti ye nta kintu kirimo, mu gihe umutungo we wabarirwaga hejuru ya miliyoni 650. Nk’uko yakomeje abitangaza muri icyo kiganiro, Johnny yavuze ko kuyoyoka kw’umutungo we byavuye ku micungire mibi yawo yakorwaga n’ikigo gishinzwe gucunga imari cyitwa TMG, yaje no kugikurikirana mu butabera agishinja kumutwara amadorali arenga miliyoni 25. Ariko abacungamutungo be bo bemeza ko impamvu umutungo wa Johnny wayoyotse byatewe n’uburyo yawukoreshaga bitajyanye n’uburyo winjira, bemeza ko ku kwezi yakoreshaga amadorali arenga miliyoni 200 ku bw’ingendo ze zihariye akora buri kwezi, n’ubundi buryo asesagura umutungo we. Batanze urugero rwa miliyoni 3 yakoresheje ubwo yanyanyagizaga ivu ry’umwe mu nshuti ze wari wapfuye, ikindi kandi ngo yakoreshaga miliyoni imwe n’igice ku bijyanye n’umutekano we ku mwaka. Ngo n’ubwo yinjizaga miliyoni ziri hejuru y’icumi kuri buri film yakinaga, ntabwo yabashaga kuzicunga ngo zimare igihe. Ndetse byaje kugeza aho abacungamutungo be bamubwiraga ko nakomeza gutyo, bishobora kumujyana mu nkiko, kandi akishyura arenga ayo bafite.

N’ubwo tubagejejeho ibi byamamare gusa, si ukuvuga ko ari byo byonyine ahubwo ni byo byabashije gukura isomo mu gucunga nabi imitungo yabo.

Byegeranyijwe na Kambale Patrick  

Back to Top