Abakunzi ba Sports nabo bashyizwe igorora na StarTimes

Shampiyona y'Ubudage izaba ishyushye uyu mwaka
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Iyi sosiyete ya StarTimes icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho mu Rwanda yongereye shene 12 ku bakoresha Nova Bouquet bakoresha anteni ya DTT ( imwe y'udushami ) na shene 17 kubakoresha antene ya DTH ( imwe y'igisahani ) bakoresha Nova Bouquet .

Ikandi gashya ni uko guhera kuri uyu wa 13/08/2021 mukurikira shampiyona yo muri Esipanye izwi nka La Liga, benshi bafitiye amatsiko yuko izaba imeze itarimo Messi na Ronaldo, ariko hakaba hasigayemo ba Grieziman, Sergio Aguero  ba Barcelona na Gareth Bale, Karim Benzema ba Real Madrid Suareze w' Atletico Madrid n'abandi.

ku bakunzi ba Bundesliga yo mu Budage na Coppa Italia yo mu butaliyani namwe kuri ubu shene za Siporo za StarTimes zizajya ziyerekana mwirebere ba Robert Lewandowski wa Bayern na E.Haaland wa Borussia Dortmund bu Budage na Coppa Italia uzasangamo ibyamamare nka Christiano Ronaldo.

Uretse abakunzi ba  filime z'uruhererekane ( Series) nabo ntibibagiranye, kuko uretse iyitwa Brothers iri guca kuri Novelas E Plus, kuri ubu babazaniye n'indi yitwa WILDFLOWER (URURABO RWO MU ISHYAMBA) yakunzwe cyane ku isi, iri mu rurimi rw’ikinyarwanda. kuri shene 124 ya BTV.

Iyi sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho StarTimes, niyo yonyine igaragaraho shene zikoresha indimi z'igifaransa n'icyongereza, kandi usanga ibiciro byayo barabigabanije, ugereranije n'ahandi, ngo kugira ngo bafashe abanyarwanda kureba Televiziyoimaze imyaka isaga13 ikorera mu Rwanda kuri ubu ikaba imaze kugira abafatabuguzi basaga ibihumbi 300

Ubwanditsi

Back to Top