Abanyamahirwe batomboye muri Porormosiyo ya StarTimes Wisheya bazatangazwa mbere ya Noheli.

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Kuva tariki 15 Ugushyingo 2021 StarTimes yatangije Poromosiyo ya Noheri bise StarTimes Wisheya, izarangira tariki 15 Mutarama 2022. Poromosiyo ya STARTIMES WISHEYA, irimo ibihembo bitandukanye birimo amafaranga agera kuri Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, Televiziyo za rutura za puse 55 n’ibindi bitandukanye byose bifite agaciro ka Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda byose hamwe.

Abasanzwe ari abafatabuguzi ba StarTimes kugira ngo bajye mu banyamahirwe batsindira ibihembo basabwa kugura Abonoma y’ukwezi bouquet iyo ariyo yose ukoresha, iguhesha amahirwe yo kwinjira muri iyi tombola.

 Kubadafite ifatabuguzi rya StarTimes nabo bashyiriweho uburyo bwo gutombola, bagura Package ya SABANA igura amafaranga 15 000 frw  iba irimo, Dekoderi na Antene by’ubuntu hakiyongeraho na Abonoma ya bouquet yo hejuru y’ukwezi ureba shene zose za StarTimes ku buntu, ikindi iyi ugahita winjira mu banyamahirwe bashobora gutombola.

Ibi ubuyobozi bwa  StarTimes bwabitangaje ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hatangizwa iyi tombola ya StarTimes Wisheya.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru ubuyobozi bwa StarTimes bwatangaje ko kubari bafite ibibazo bya sinyale, kuri ubu byakemutse by’umwihariko ku kabakoresha umunara wa Rebero, bari mu bice bya Nyamirambo, Remera Gikondo na Kicukiro., ndetse uku kwagura iminara ngo bakaba bari kubikora hirya no hino mu gihugu.

Ubwanditsi 

Back to Top