AFGHANISTAN: Abataliban barasaba kuvuga ijambo mu nteko rusange ya ONU

Category: 
Province / District: 

Amakuru dukesha BBc ni uko kuri uyu wa mbere Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Abataribani yandikiye ibaruwa akanama ka ONU bagasaba kubaha ijambo mu nteko rusange iri kubera I New York muri Leta z’’unze ubumwe z’Amerika.  Ubusabe bwabo bwo kwitabira ibiganiro mpaka  muri ONU burimo kwigwaho n'akanama bareba niba bujuje ibisabwa. Aka kanama kagizwe n'ibihugu icyenda birimo Amerika, Ubushinwa n'Uburusiya, nkuko byatangajwe n'umuvugizi wa ONU.

Kuri uyu wa kabiri nibwo igihugu cya Qatar cyasabye aka kanama ka ONU kumva abatalibani.  Ikinyamakuru BBc cyanditse ko Uhagarariye Qatar muri ONU Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yabwiye aka kanama ko kwanga kumva Abatalibani byatuma bacikamo ibice mugihe ibiganiro byatanga umusaruro mwiza

Qatar yabaye umuhuza ukomeye muri Afghanistan, n’abatalibani yakira ibiganiro  na Amerika  byaje kuvamo umusaruro wo wo gukura ingabo z’amahanga muri iki gihugu cya  Afghanistan.

Qatar yafashije mu biganiro hagati y’Abanya-Afghanistan n'abanyamahanga guhunga bava muri Afghanistan kuva aba Taliban bafata ubutegetsi, ndetse cyanafashije mu biganiro by'amahoro biherutse hagati y'Abanya-Afghanistan.

Ubwanditsi

Back to Top