Bamwe mu bemerewe gukomeza gukora babangamiwe n’ingendo ndende bakora n’amaguru

Ku isoko rya Nyarugenge Abapolisi bari benshi
Category: 
Province / District: 

Abakora mu nzego zemerewe gukomeza gukora bari bamenyereye kujya ku kazi bifashishije bus, barasaba ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo abakoresha babo bajye babagenera uko baza n’uko bataha bavuye ku kazi, ngo kuko bibatwara igihe kirekire n’imvune yo kugenda urugendo rurerure n’amaguru. Muri aba higanjemo abacuruza ibyo kurya, abubatsi, abazamu abakora isuku mu muhanda n’abandi...  

Ibi babitangarije Urungano Magazine ku munsi wa mbere wa “Guma mu rugo”. Uyu munsi waranzwe n’ituze ridasanzwe mu mihanda myinshi y’Umujyi wa Kigali, uretse aho abaturage bahahira nko ku Isoko rya Nyarugenge no mu nkengero zaryo. Wahasangaga abantu baje guhaha, n’ubwo hari abavugaga ko babuze bimwe mu byo bari baje gushaka kubera ko baraye babimaze.

Uyu ni uwitwa Alice Mwizerwa utuye mu Kiyovu cy’Abakene hafi ya RSSB, twamusanze muri La Galette yaje gushaka akaboga ko gutekera umuryango muri weekend. Yagize ati: “Ni ubwa mbere nagera hano nkabura inyama. Kubera umuvundo w’imodoka n’abantu byari mu mujyi nimugoroba, sinabashije kuza guhaha kuko nangaga ko amasaha ya Guma mu rugo amfata. None ndaje nsanga zashize.” N’ubwo wasangaga mu gace ko ku isoko hari abantu benshi, kugira ngo uhagere byasabaga kunyura ku bapolisi bari benshi mu muhanda ugenda ubasobanurira ikikugenza. Ikindi kibangamiye abajya guhaha ni uburyo bwo gutwara ibyo bahashye. Udafite imodoka arabyikorera kugeza iyo agiye.   

Muri iyi nzira yarangwagamo n’imodoka nke, Urungano Magazine yahahuriye n’umugabo Abdul Manirakiza wari ugiye kwivuza kuri CHUK ngo kuko ari bwo yari afite randevu yo guca mu cyuma. Yavuze ko afite ikibazo cyo kugerayo kuko arwaye. Ngo yagerageje gusaba Ambulance, ngo abamwitabye bamusaba kuza uko ashoboye buhorobuhoro, ko igihe cyose ahagerera bari bumwakire, kuko ambulance zose zagiye kuzana abarwayi barembye kumurusha.

Mu bashinzwe umutekano twabashije kuvugana nabo ni UmuDASSO witwa Karinganire Abdou, twamusanze hafi ya OKAPI Hotel. Yadutangarije ko muri ibi bihe abantu bagomba kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda, kandi usohotse agasohoka afite impamvu ifatika ndetse n’uruhushya rumwemerera kuva iwe. Yagize ati : « Abantu bose bamenyeshejwe ko bagomba kuguma mu rugo, ku buryo inzego zemerewe gukomeza gukora zahawe ibyangombwa bibemerera kugenda. Iyo hari utagifite rero, tumusubiza mu rugo. »

Ubusanzwe, umubare munini w’abatuye Kigali ukoresha amabisi rusange mu ngendo zabo za buri munsi. Izo bisi rusange iyo zihagaze rero ; abo bantu bahura n’ikibazomu mu gihe cyo kujya ku kazi, kujya kwa muganga no guhaha.

 

KAMBALE Patrick

Back to Top