Gicumbi : Yabyaye umwana upfuye Umuganga umwitaho aryamanye n’indaya.

Category: 
Province / District: 

Ku Kigo Nderabuzima cya Muko giherereye mu Murenge wa Muko, ho mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umuzamu wabyaje umubyeyi MUKANTAMBARA Theonille w’imyaka 30 wari waje kuri iki kigo nderabuzima aje kubyara.

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 20 Nzeri 2021, mu masaha ya saa munani z’ijoro ngo nibwo uyu muzamu yashatse umuganga waraye izamu ngo afashe uyu mubyeyi MUKANTAMBARA Theonille washakaga kubyara  aramubura, kugeza ubwo amubyaje ubwe, maze abyara umwana upfuye.

Nkuko byemezwa n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima (Tutulaire), uwitwa IYAKAREMYE Jean Paul, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru, ku murongo wa Telefone, avuga ko uyu muganga wari waraye izamu, ngo bamusanze aryamanye n’indaya y’umurwaza bari basanzwe basambana bari mu cyumba kigenewe Abaganga baraye izamu kandi bitemewe.

Hagati aho, Twagirimana Alphonse Umugabo w’umugore wabyaye umwana upfuye avuga ko yohereje umugore we kwa muganga ku gihe, kumanywa yari yabonanye na Muganga amubwira ko aza kubyara neza ntakibazo. Uyu wabimubwiye yaratashye, haza urara ijoro nawe baje kubonana n’umugore utwite mu masaha ya saa sita z’ijoro, amubwira ko isuha itarameneka, asubira kuryama.

Aho ngo niho yigiriye kureba wa mukobwa bavuze ko ari indaya nawe warurwaje umuntu muri iki kigo nderabuzima, maze ngo nyuma yaho umugore yaje gutaka cyane, umurwaza ngo ajya gukomangira Umuganga bamurembeje aza kwita ku mubyeyi wari kunda yabuze umwuka, niko kumubwira ngo asunike umwana, nuko umugore aragerageza umwana avuka yapfuye.

Tutulaire w’iki kigo nderabuzima nawe yahise ahuruzwa, nibwo yahise ajya kugenzura agendeye ku makuru umurwaza yatanze ko Umuganga yabarangaranye ari kumwe n’umukobwa urwaje undi muntu bararanye, niko kugenda amusanga mu cyumba aramukingirana.

Amakuru avuga ko uyu Umuganga uvugwaho imyitwarire idahwitse yemeye ikosa ndetse yandika ibaruwa yo gusaba imbabazi, gusa ariko ngo kuri ubu amakuru aturuka mu murenge wa Muko avuga kuri uyu wa kabiri

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ( RIB ) bari kuri iki Kigo Nderabuzima bakurikirana iki kibazo

Pedro 

Back to Top