Ibintu 7 byagufasha gukuraho no kugabanya umubyibuho w’inda.

Category: 
Province / District: 

Kugeza ubu yaba abagabo cyangwa abagore, abasore cyangwa abakobwa, ntawifuza kugira umubyibuho ukabije, kandi kuwugira biba bivuze kugira n’umubyibuh w’inda. Uyu munsi Urungano Magazine twabazaniye ibintu 7 byagufasha kugabanya umubyibuho w’inda.  Nkuko tubikesha ikinyamakuru Rwandamagazine mu gace kaho k’ubuzima, bavuga ko ibintu by’ingenzi ukwiye kwibandaho mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo kunda ibyo benshi bita ibicece.

1. Icyambere ni ukugabanya isukari

Kurya isukari nyinshi bituma umwijima wuzura ibyo bita fructose nyinshi bityo ukayihinduramo amavuta yo mubwoko bwa fat . Ayo mavuta rero ntahandi ahita ajya atari kunda. Iyo bigeze rero ku isukari yo mu binyobwa biba bibi kuko kenshi yo  iba ari nyinshi. Niba ushaka kugabanya inda irinde ibinyobwa birimo isukari nyinshi.

2. Kurya proteines nyinshi

Abahanga bavuga ko kurya ifunguro ririmo protein bifasha umubiri kudashaka ibiryo birimo za calorie nyinshi nk’amasukari bityo bikakurinda umubyibuho ukabije, no kuzana amavuta yo ku nda. Nibyiza rero mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo kunda ko ugomba kurya ifunguro ryiganjemo za protein nk’amata, amagi, imboga,n’ibinyampeke nk’ubunyobwa .

3. Irinde ifarini

Ifarini ni imwe mu bintu bishobora gutuma ubyibuha cyane bityo ukazana ibicece kunda, ibi rero bisaba ko wirinda za keke, imigati, capati, amandazi ndetse nibindi byose bikozwe mu ifarini. Kureka ibiva ku ifarini burundu bishobora kukugabanyiriza inda mu buryo utatekerezaga.

4. Gukora Sport

Ni byiza gukora sport zigorora munda nk’abdominaux cyangwa zo mu bwoko butandukanye, pompage nkeya ku munsi ibyo ni ingenzi kuko bigufasha gukomera mu nda, kuburyo utongera kubyibuha munda ahubwo hagahora hagororotse.

5. Kurya imboga n’imbuto

Ibi ni bimwe mubikungahaye kuri fibre, ibi ubisanga mu ifunguro ryiganjemo imbuto n’imboga bituma utabyibuha inda.

6. Kunywa icyayi cy’icyatsi cyangwa Thé vert (Green Tea)

Iki cyayi ni kiza cyane kuko cyuzuyemo anti oxidant zisohora imyanda mu mubiri n’ibindi birimo amavuta atuma uzana inda. Nibyiza rero gufata Green Tea mu gihe ushaka kugabanya inda. Ikindi kintu abenshi mu bakobwa n’abagore bakunda kandi bijya bibatera umubyibuho w’inda vuba ni icyayi cy’amata n’igikoma cya n’ijoro mbere yo kuryama birimo isukari.

Byaba byiza ubifashe mbere y’amasaha atanu mbere yo kuryama kandi nabwo nta kintu washyize munda bityo bifasha umubiri kutabika amavuta menshi avamo umubyibuho utera kuzana umubyibuho w’inda .

7. Kunywa amazi menshi

Ni byiza kuzirikana ko amazi ari ubuzima ndetse anabasha mu kugabanya amavuta menshi ari ku mubiri. Niba koko ushaka kugira munda hato amazi yagire inshuti yawe magara, ugabanye cyangwa ureke isukari nkuko babikubwiye haruguru.

Ubwanditsi 

Back to Top