Imanza zatangiye kuburanishirizwa mu ikoranabuhanga

Ubutabera mu ikoranabuhanga
Category: 
Province / District: 

Mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutabera hakumirwa icyorezo cy'indwara ya Covid 19, mu Rwanda kuri uyu wa mbere inkiko zatangiye gahunda yo gusoma imanza zaburanishijwe hifashishije ikoranabuhanga bita video conference. Ibi byashimishije abagororwa bari bategereje gusomerwa.

Nk’izindi nzego zose zihuriza abantu benshi hamwe, muri ibi bihe bya “Guma mu rugo” inkiko nazo zari zarahagaritse imirimo yazo. None kuri uyu wa mbere ni bwo ku nshuro ya mbere ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hasomwe imanza 16 zari zaraburanishijwe.

Abacamanza bazisomeraga ku kicaro cy’uru rukiko, naho abagororwa basomerwa babikurikiranaga aho bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge. Muri izi manza hari higanjemo imanza z’ubujurire.

Bamwe mu bagororwa basomewe imanza bishimiye ubu buryo banasaba ko bwakomeza hose ngo ubutabera butangwe. Umwe muri abo bagororwa wari warajuriye yagize ati: “Ubu buryo mbwakiriye neza rwose, kuko maze hafi amezi 12 ntegereje guhabwa ubutabera, none kuba Leta yashyizeho ingamba nk’izi z’ikoranabuhanga kugira ngo turenganurwe, byerekana ko idutekereza, kandi ko idukeneye muri sosiyete ari yo mpamvu duhabwa ubutabera nyabwo.”

Undi mugororwa nawe wari utegereje gusomerwa yagize ati: “Iyi gahunda ni nziza, nifuza ko yakomeza kugira ngo n’abandi bahabwe ubutabera. Ibi kandi bigaragaza ko abayobozi bacu batuzirikana. Ibi rwose ndabishimiye cyane.

Ni uburyo bwatangiriye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hasomwa imanza 16, ubu buryo bukaba ari Mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutabera hakumirwa icyorezo cy'indwara ya Covid 19.

Ubwanditsi

Klika hano wumve iyi nkuru kuri YouTube

Back to Top