INKURU YAVUGURUWE : RCS YAVUZE KO JAY POLLY YAZIZE IKINYOBWA YIKOREYE

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Nyuma y'inkuru y'akababaro yasakaye mu rukerera kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, ivuga ko umuhanzi  Joshua Tuyishime uzwi nka Jay Polly yitabye Imana, kugicamunsi cy'uyu munsi Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwasohoye itangazo risobanura iby’urupfu rw'uyu muhanzi waririmbaga injyana ya Hip Hop mu Rwanda. 
Nkuko mubibona muri iri tangazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruvuga ko uyu muhanzi warumaze iminsi afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Gereza ya Mageragere, Jay Polly afatanije na bagenzi bari bafunganye aribo Gilbert Harerimana, na Jean Clement Iyamuremye, bafashe alcool yifashishwa n’imfungwa n'abagororwa biyogosha bayivanga n'amazi n’isukali, maze baranywa. Uru ruvange nirwo banyoye rubagwa nabi, bajyanwa ku ivuriro rya gereza tarikibya 01/09 saa kumi n’ebyiri z'umugoroba yitabwaho n’abaganga. Gusa, ariko nyuma yaje gukomeza kuremba, ahita ajyanwa mu bitaro bya Muhima, ari naho yaguye mu rukerera rwo kuwa kane tariki 02/09 mu masaha ya kumi n’igice za mugitondo. Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) hamwe na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) bakaba batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu.
Umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop akanakundwa cyane Joshua Tuyishime uzwi nka Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33.
Ubwanditsi 

Back to Top