Itegeko rigena itangwa ry'amakuru mu Rwanda rigiye kuvugururwa hashyirwemo ibihano - Kajanganwa Aime

Abanyamakuru ku mwuga
Category: 
Province / District: 

Nyuma yuko benshi mu bakora umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda bakunze gutunga bamwe mu bayobozi b’inzego za Leta n'ibigo biyishamikiyeho kwimana amakuru ntihagire abahanwa cyane ko itegeko rigena itangwa ry'amakuru nta gihano rigaragaza kizwi kuwanze kuyatanga, Urwego rw’Umuvunyi ruratangaza ko hatangijwe umushinga wo kuvugurura iryo tegeko ugamije guteganya ibihano bizajya bihabwa abo bayobozi.

Ibi abanyamakuru bakomeje kubigaragaza ndetse bakavuga ko uku kwimana amakuru ari kimwe mu bibangamira ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda.

Kajanganwa Aime umuyobozi ushinzwe imyitwarire y'abayobozi mu Rwego rw'Umuvunyi, aganira n'Ikinyamakuru Urungano.com yavuze ko ubu hatangijwe umushinga wo kuvugurura iri tegeko ryo gutanga no gutangaza amakuru, ngo hari ingingo zimwe na zimwe basanze zikwiye kongerwamo harimo no kuba hashyirwamo ibihano cyangwa amande azajya acibwa abayobozi banze gutanga amakuru.

Gusa ariko akomeza avuga ko ibi byose bikiri mu mushinga wo kuvugurura iri tegeko.

Bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda bemeza ko iri tegeko rishyiriweho ibihano hari benshi mu bayobozi mu nzego zitandukanye byakebura, bigatuma abaturage nabo bamenya ibibakorerwa, nk’uko ari yo gahunda Leta y'u Rwanda yihaye mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza.

Paluku René (Pedro)

Back to Top