Kanye West ashobora kurega ikigo « Universal » mu rukiko

Kanye West yerekana Ifoto ya Album ye shya yitwa DONDA
Category: 
Province / District: 

Kuwa gatanu tariki ya 27/08/2021 ni bwo Umuraperi Kanye West yamuritse ku mugaragaro albumu ye ya 10 yise “Donda”.  Iyi albumu ye yakunzwe n’abantu benshi baje muri uwo muhango, banemeje ko yateguwe neza, n’ubwo hari abadashidikanya ko n’ubwo yayimuritse ku mugaragaro bidashobora kumubuza gukomeza kuyivugururaho, nk’uko yabigenje kuri Albumu ye yise “The Life of Pablo” yashyizwe ahagaragara mu 2016.

Nyuma yo kuyimurika ku mugaragaro, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa INSTAGRAM, Kanye West yatangaje ko Ikigo gikora amashusho y’imyidagaduro cya “UNIVERSAL” cyashyize ahagaragara iyo albumu ye nshya ya “Donda” batabanje kumumenyesha, kandi ko bakuyemo imwe mu ndirimbo iyigize yitwa “Jail 2”. Bamwe muba hafi mu muryango batangaje ko byamubabaje cyane, kandi ko bishobora no gutuma ajya kurega icyo kigo mu rukiko.

Kuri uwo munsi kandi uwahoze ari umugore we Kim Kardashian yatunguranye muri uwo muhango yambaye ikanzu ndende y’ubukwe, byatumye benshi bavuga ko kuba yaje yambaye ikanzu y’ubukwe bisobanuye ko ashaka ko bongera gusubirana. Ariko nyuma Kim Kardashian yasobanuye ko kuba yaraje yambaye iyo kanzu bidasonuye ko bashaka gusubirana, ko ahubwo byari uburyo bwo kumushyigikira nk’umugabo babanye kandi akaba ari na se w’abana bafitanye.

Muri uwo muhango kandi Kanye West yashyigikiwe n’abandi bahanzi batandukanye, harimo n’abaje no kumusanga ku rubyiniro barimo DaBaby na Marilyn Manson.

Iyo Albumu ye ya Donda ifite indirimbo 27 zose hamwe, ubu ikaba iboneka kuri platforms zose z’umuziki w’Abanyamerika.

Ubwanditsi  

Back to Top