KIGALI : Ikigo Jobinvit kigiye gutanga amahugurwa ku bantu bitegura kujya mu kazi n’abagashaka

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ubusanzwe Jobinvit ifasha abashomeri kubona akazi, ikanabafasha mu kuberekera no kubigisha uburyo batunganya CV zabo. Jobinvit n’ikigo kigenga kimaze kumenyekana cyane mubijyanye no gushakira abantu akazi. Gikorera mu Rwanda hano mu mujyi wa Kigali ku nyubako izwi nka MIC Building. Kuri ubu Jobinvit irategura amahugurwa bise JOB READINESS TRAINING ateganijwe tariki 04/10/2021 ku kicaro cyayo.

Umuyobozi wacyo TERIMBERE Vlady, aganira n’Urungano Magasine yavuze ko  aya mahugurwa ari mu rwego rwo kurushaho gukora neza no gutanga abakozi beza bizewe, bazatanga  serivisi inoze n’akazi kanoze aho bazajya gukora hose.

Tumubajije ibisabwa ngo umuntu ubishaka yitabire aya mahugurwa TERIMBERE Vlady Umuyobozi wa Jobinvit yavuze ko, icyambere ari ukwiyandikisha ukanze HANO cyangwa ku rubuga rwabo arirwo www.jobinvit.com.  Yasoje ahamagarira abadafite akazi bose babyifuza kubagana, bakabafasha kubabonera akazi. Mu cyiciro waba urimo cyose.

Kugeza ubu Jobinvit imaze gushakira abantu akazi mu Rwanda no hanze batari bacye kandi kugeza ubu bakaba bari gukora neza aho bari.   Nkuko bigaragazwa n’ikigo cy’ubushakashatsi mu Rwanda ( NISR ) mu bushakashatsi bwakozwe muri ibi bihe bya Covid 19 umwaka ushize igashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa 8 muri 2020, imibare igaragaza ko ubushomeri bwazamutse ho 9%, mu Rwanda Abagore n’urubyiruko nibo bibasiwe n’ubushomeri.

Benshi muri aba babonye akazi n’abatarakabona, bavuga ko  Jobinvit ije ari kimwe mu bisubizo bije gufasha mu ikibazo cy’ubushomeri cy’ugarije abanyarwanda n’isi muri rusange.  

Pedro 

Back to Top