KIGALI : Impinduka mu Banyamabanga Nshingwabikorwa B’imirenge y'umujyi wa Kigali.

PUDENCE Rubingisa Umuyobozi w'umujyi wa Kigali
Category: 
Province / District: 

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itandukanye yo mu turere tugize umujyi wa Kigali ndetse n’abandi bayobozi bashyikirijwe amabaruwa abamenyesha ko bahinduriwe imirenge bayoboraga. 

Muri aba banyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, harimo n'abavuye mu mirenge y'uturere bayoboragamo bajyanwa mu tundi turere tw'umujyi wa Kigali. 

Ni amakuru Urungano.com dukesha ikiganiro Umuyobozi w'umujyi wa Kigali PUDENCE Rubingisa yagiriye kuri Radio One asobanura ko ari muri gahunda yo gukomeza kongera ingufu mu gutanga serivisi nziza ku baturage no gukomeza kurushaho kunoza inzegi z'imiyoborere.  

Dore urutonde rw'Abayobozi bahinduwe n'aho bajyanwe. 

 

1. Uwamwiza Chantal wayoboraga umurenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuyobora umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro.

2. Nsabimana Desire wayoboraga umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuyobora umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

3. Rutubuka Emmanuel wayoboraga umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuyobora umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro.

4. Munyaneza Aimable wari umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyarugenge, yagizwe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo.

5. Gatsinzi wari umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuba n’ubundi umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo.

6. Uwari umuyobozi ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, yajyanywe kuba umuyobozi ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo.

7. Murekatete Patricia, wayoboraga umurenge wa Remera mu karere Gasabo, yajyanywe kuyobora umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

8. Karamuzi, wayoboraga umurenge wa Kimihurura, yajyanywe kuyobora umurenge wa Remera muri Gasabo n’ubundi.

9. Nduwayezu Alfred, wayoboraga umurenge wa Rusororo, yajyanywe kuyobora umurenge wa Kinyinya muri Gasabo n’ubundi.

10. Uwayoboraga umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo, yajyanywe kuyobora umurenge Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.

11. Uwayoboraga umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, yajyanywe kuyobora umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.

12. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, yajyanywe kuyobora umurenge Wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.

13. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro, yajyanywe kuyobora umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo.

14. Mugambira Etienne, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, yajyanywe kuyobora umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge.

15. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, yagizwe umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyarugenge.

Abatari kuri uru rutonde bo bagumye mu turere bakoreragamo, Amakuru agera ku Urungano.com, ariko tugitohoza ni uko hari nabasezerewe mu myanya barimo y'ubuyobozi bw'ibanze. 

Ubwanditsi

Back to Top