Kigali : Nyuma y'ubujurire bamwe mu basirikare ba RDF baregwa gufata ku ngufu abagore n'abakobwa barekuwe 2 bakomeza gufungwa

Batatu muri batanu baregwa gufata ku ngufu barekuwe
Category: 
Province / District: 

Kuva tariki 13 Gicurasi 2020 Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe, rwari rwafashe umwanzuro wo gufunga iminsi 30 y’agateganyo, abasirikare batanu ba RDF n’umusivili umwe, bakurikiranweho gufata ku ngufu abagore n'abakobwa. Umwanzuro abasirikare bahise bajuririra.

Abasirikare barimo Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidèle, Pte Gatete François, Pte Gahirwa John, Pte Twagirimana Theonetse n’umusivile witwa Ntakazirabo Donat, aba bose bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guta inshingano, bakoreye mu Mudugudu wa Kangondo ya II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. 

Tariki ya 29 Gicurasi, urukiko rwategetse ko babiri bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’aho abandi batatu bakarekurwa kuko nta bimenyetso bifatika by’ibyo baregwa

Urukiko rwategetse ko Pte Gahirwa John, Pte Twagirimana Theonetse  na Pte Gatete François barekurwa.

Abakomeje gufungwa ni Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidèle, kuko bakurikiranweho kuba barakoze icyaha cyo gufata abagore ku ngufu. Urukiko rwategetse ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe irindi perereza rigikorwa, hamwe n'umusifilive witwa Rajab’ Ntakaziraho utarigeze ujurira bityo nawe agakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Tubibutse ko ibi byaha bakurikiranyweho bavuga ko babikoreye mu Mudugudu wa Kangondo ya II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo hagati y'itariki 12 kugeza kuri 18 Werurwe uyu mwaka wa 2020.

 Ubwanditsi 

Back to Top