Kigali : RIB, yatangaje ko yataye muri yombi Dr. Kayumba Christopher

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Kuri uyu wa kane tariki ya 9/ Nzeri/ 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), binyuze ku rubuga rwabo rwa Twitter, rwatangaje ko  rwataye muri yombi Dr. Kayumba Christopher, akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwinjiracyaha kuri ibi.

RIB ivuga ko ibyaha akurikiranweho yabikoze mu bihe bitandukanye mu 2017 mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, ari naho atuye.Yatangiye gukorwaho iperereza muri 2021, nyuma y’uko hari abakobwa barimo abari abanyeshuri be muri Kaminuza y’u Rwanda bumvikanye bavuga ko yagiye abakorera ihohotera rishingiye ku gitsina, barimo n’umunyamakuru Fiona Ntarindwa Muthoni wa televiziyo mpuzamahanga ya CNBC weruye akavugako ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba.

Afunzwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yari yitabye kuri RIB, ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura .

RIB yavuze ko ishingiye ku bimenyetso ntashidikanywa ifite yahise ifunga Dr Kayumba Christopher akazakurikiranwa mu mategeko afunze.

Ubwanditsi

Back to Top