NYANZA: Gitifu wa Cyabakamyi azize iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri

Cyabakamyi ya Nyanza
Category: 
Province / District: 

N’ubwo ku ruhande rwa Gitifu atabona ko ibyo azira ari amakosa ko ahubwo hirengagijwe ibisobanuro yatanze, ku ruhande rw’Akarere ka Nyanza ntabwo batangaza birambuye icyo uyu Mugitifu azira. Buvuga gusa ko yirukanywe kubera ko yakoze amakosa y’akazi.

Nk’uko bitangazwa na Gitifu Theoneste Nsengumuremyi mu kiganiro cye avuga ko amakosa azira yayakoze ubwo yayoboraga Umurenge wa Kibirizi, ngo azira kuba yaratanze isoko ryo kubaka ibyumba by’amashuri yaho. Yagize ati: “Ndazira kuba naratanze isoko ryo kubaka amashuri yubatswe mu Murenge wa Kibirizi mu 2020 ubwo nari Gitifu w’uwo Murenge, kandi yari yarateganyijwe kubakwa n’abaturage. Ariko kuba narahisemo ko ryubakwa na rwiyemezamirimo ni ukubera ko yacaga amafaranga make, kandi akabikora vuba.” 

Ngo ibi yabitangiye ibisobanuro bihagije, ariko ngo biragaragara ko ntacyo byatanze, kuko amaherezo yirukanywe.

Meya wa Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme na we yemeza iby’uku kwirukanwa kwa Gitifu Theoneste Nsengumuremyi, atangaza ko azize amakosa y’akazi ke yakoze ubwo yari Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi.

Uyu mugitifu yari amaze imyaka irenga ine ari mu buyobozi bw’ibanze.

Ubwanditsi

Back to Top