Nyuma yo kubagwa, Papa Francis yifatanyije n’abashegeshwe n’umwuzure

Papa Francis 16-07-21
Category: 
Province / District: 

Nyuma y’iminsi 10 amaze kwa muganga aho yari yarabazwe amara, uyu munsi Papa Francis yongeye kugaragara mu masengesho yise ayo « Kwifatanya n’abangirijwe n’umwuzure » washegeshe abatuye mu Budage, u Bubiligi n’u Buholande.

Ubwo yagaragara mu idirishya ry’Ingoro ye yitiriwe Mutagatifu Petero, Papa Francis yagaragaye afite intege nke ku buryo no kurangiza amasengesho byagoranye.

Ageze mu idirishya akunda gusomeramo misa, yatangaje ko yifatanyije n’ibihugu byagize ibyago muri uwo mwuzure wahitanye abarenga 183 mu Budage no mu Bubiligi, ukaba wanangije ibitabarika muri ibyo bihugu. Ibi yabivuganaga ijwi ryumvikana nk’irinaniwe, ndetse akananyuzamo agakorora.

Mu ijambo rye yagize ati : « Nje kugira ngo ngaragarize ubufatanye n’abatuye u Budage, u Bubiligi n’u Buhollande bashegeshwe n’iki kiza cy’umwuzure. » Ibi yabivugiye imbere y’imbaga yari iteraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero, bari biganjemo abakerarugendo n’abakristu b’i Vatikani. Batangaje ko banejejwe cyane no kongera kubona uyu Mushumba mu murimo we nyuma y’igihe yari amaze arwaye.

Ku itariki ya 4 Nyakanga ni bwo Papa Francis yagiye kubagirwa mu bitaro bya Kaminuza ya Gemelli y’i Rome.

 

Ubwanditsi

Back to Top