Pape Francis, Papa w’abakene

Category: 

Amazina ye yose ni Jorge Mario Bergoglio, yavutse ku itariki ya 17 Ukuboza 1936, avukira mu gihugu cya Argentine muri cartien izwi cyane ya Flores mu Mujyi wa Buenos Aires. Papa we yitwa Mario Josè Bergoglio yageze muri Argentine avuye mu gihugu cy’u Butaliyani ahitwa Piémont. Yageze muri Argentine mu mwaka wi 1927. Mama wa Papa Francis yitwa Régina Maria Sivori, yavukiye muri Argentine, avukira ku babyeyi bavuye mu Butaliyani ahitwa Ligurie.

Papa Francis turi bugende tumwita mu mazina ye bwite ya Jorge Mario Bergoglio yabatijwe ku itariki ya 25 Ukuboza 1936 kuri Noheli, abatizwa n’Umupadili witwa Enrique Pozzoli (ari nawe waje kuba umuyobozi we mu buryo bw’umwuka) muri Bazilika ya Mutagatifu Karoli Borromée na Mariya Umuhuza iri muri cartien ya Almagro na Buenos Aires. Umubyeyi we muri Batisimu yitwa Francisco Sivori naho Nyina we muri Batisimu yitwa Rosa Vassallo de Bergoglio.

Se wa Jorge Mario Bergoglio (Papa Francis) yakoraga umurimo wo gutwara Gari ya Moshi, naho Nyina we yitaga ku bana mu rugo. Ababyeyi be bashyingiwe kuwa 12 Ukuboza 1935, basezeranir ahitwa Buenos Aires, babyaye abana batanu barimo abahungu batatu bitwa Alberto, Oscar na Jorge Mario n’abakobwa babiri aribo Marta Regina na Mariya Elena. Muri aba bashiki ba Jorge Mario Bergoglio (Papa Francis) uwariho igihe yahabwaga ubu Papa ni Mariya Elena undi yitabye Imana atabonye ibirori byo kumugira Papa.

N’ubwo yavukiye muri Argentine, Jorge Mario Bergoglio yakuriye mu muryango wari ufite imico y’abanyaburayi cyane cyane imico yo mu Butaliyani aho se na nyina bakomokaga.

Jorge Mario Bergoglio (Papa Francis) yakundaga cyane kujya mu Misa, akubahiriza cyane amabwiriza n’amategeko y’Imana muri Kiliziya Gatorika. Yabarizwaga muri Kiriziya ya Mutagatifu José yo muri Cartien ya Flores. Yahawe isakaramentu ryo gukomezwa afite imyaka 17. Ni nacyo gihe yahishuriwe umuhamagaro we wo Gukorera Imana, ari na wo waje kuvamo kuba Papa. Icyo gihe yari afite fiyanse yarambagizaga, ni bwo yafashe umwanya wo kujya kubitekerezaho, ni uko afata icyemezo cyo gusezerera uwo mu fiyanse we, akayoboka inzira yo kwiyegurira Imana. Buri mwaka aza muri iyo kiriziya kwizihiza Misa ya Pasika. Ibi byatangajwe na mushiki we Mariya Elena.

Jorge Mario Bergoglio (Papa Francis) yize muri Collège y’Abasalesiyani ya Wilfrid Baron y’ahitwa Ramos Mejia mu mwaka w’i 1949 mbere yo kwinjira mu ishuri ry’Inganda rya ENET (Escuela Nacional de Educación Técnica) aha yahakuye impamyabumenyi mu byerekeranye n’ubutabire.

Amashuri yize

Muwi 1957 yaje kurwara indwara y’igihaha cy’i buryo giturutse ku musonga ukomeye, waje kumuviramo n’igituntu cyaturukaga ku bintu bitandukanye bakekaga, harimo kuba yaracyanduriye mu bantu b’abakene yitagaho icyo gihe. Ikindi bakekaga ko cyaba inkomoko ni uburyo yakundaga kunywa itabi cyane, igihe yigaga mu Iseminari yiga iby’Ubusaseridoti. Yaje kuba Padiri afite imyaka makumyabiri n’umwe.   

Jorge Mario Bergoglio (Papa Francis) nyuma yo kwiga amashuri y’ubutabire yinjiye mu isemineri ya Villa Devoto (1958), yakomeje gukurikirana amashuri ajyanye no gukorera Imana mu Gihugu cya Chili, ari naho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye na filozofiya mu 1963.

Nyuma yo kwigisha mu mashuri Santa Fe (Colegio de la Inmaculada) no muri Collège ya Buenos Aires (Colegio del Sarvador) aho yigishaga ibijyanye n’indimi, yaje gukomeza amasomo ye mu bijyanye na teologiya muri San Miguel Kaminuza yitwa Université Jesuite del Salvador yahize hagati y’umwaka wi 1967 na 1970. Nyuma ni bwo yahawe ubupadili kuwa 13 Ukuboza 1969, abuhabwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Ramon José Castellano wari Arisheveki wa Cordoba. Yaje gukomeza amashuri ye mu bijyanye na teologiya na filozofiya muri San José de San Miguel. Mu ndimi avuga, harimo Ikiespanyore, Igitaliyani, Ikidage, Ikiratini, Igiportugari, Igifaransa n’Icyongereza.

Uko yatorewe kuba Papa

Nyuma y’uko Papa Benedigito wamaze ku bu Papa igihe cy’ukwezi n’umunsi umwe yeguye, hahise hahamagarwa abacardinali kugirango hatorwemo uwagombaga kumusimbura, nyuma y’amasaha 24 nibwo Jorge Mario Bergoglio yatowe nka Papa. Icyo gihe hari ku itariki ya 13 Werurwe 2013, mu gihe cy’umugoroba nka saa moya n’iminota itandatu (19h06) ni bwo inzogera n’umwotsi w’umweru wazamutse byerekana ko Papa mushya yatowe.   

Yaje agaragaza ikimenyetso cyo kwicisha bugufi cyane, kuko ubusanzwe Papa mushya agaragazwa n’ibimenyetso bye, ariko we yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru n’inkoni y’ubushumba gusa nta bintu byinshi. Aho ni ho abantu benshi bahamije ko kwicisha bugufi byinjiye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma. Ijambo rya mbere yabanje kuvuga yagize ati: “Bene Data, Bashiki banjye mugire umugoroba mwiza.” Yongeraho atebya ko byabaye ngombwa ko bajya kumushaka ku mpera z’isi. Nyuma yo gutanga umugisha ku isi ahereye ku Mujyi wa Roma, yasabiye Papa Benegito wa XVI yari asimbuye, akurikizaho isengesho rya Dawe uri mu Ijuru, Ndakuramutsa Mariya hanyuma arangiriza kuri Hubahwe Imana Data. Mbere yo guha umugisha abari bateraniye aho, yabasabye gutuza bakamusabira, ni uko abaha umugisha.  

Muri Missa ya mbere ye yo kuwa 19 Werurwe 2013 yabereye mu mbuga ya Mutagatifu Petero hari hateraniye imbaga y’abantu ugereranyije bari hagati y’ibihumbi 150 n’ibihumbi 200 byaturutse impande zose ku isi. Papa Francis abaye Papa wa mbere wahawe Ubukardinali na Papa Yohani Paul wa II.

Impamvu yatumye ahitamo izina rya Francis

Atangaza ko impamvu yatumye ahitamo iryo zina, ari ukubera Mutagatifu François d'Assise, Mutatifu w’abakene. Yavuze ko izina rya François kuri we risobanura izina ry’amahoro, ari na yo mpamvu ryamuje ku mutima ni uko arihitamo gutyo.

Ngo ikindi cyatumye ahitamo iryo zina ni ukubera ko Mutagatifu François d'Assise atwigisha kubaha nyakuri kw’ibyaremwe, no kurinda ibidukikije kuko ari iby’igiciro n’ubwo bitoroshye.

Tumusabire azagere ku ntego ye yo kwicisha bugufi no kwita ku bakene.

 

Byakusanyijwe na Patrick KAMBALE

Back to Top